Muhanga: Barasabwa kudahishira uwakoze ihohoterwa iryo ari ryo ryose

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 14/09/2018, Saa 11:46:02 Yasuwe inshuro 1019

Kutumva kimwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bituma ihohoterwa rishinga imizi kubera amakimbirane akunze kugaragara hagati y’abashakanye kuko bigeze bamwe bica abandi.

IP Innocent MUSABYIMANA ukuriye ibikorwa bihuza polisi n’abaturage (community policing)avugako amategeko asobanutse, icya mbere ari ukuyubaha no kayatinya bityo nuguye mu ikosa akamenya ko agomba kwirengera ingaruka zikomoka ku bihano bitangwa nyuma yo kugaragarwaho n’ibikorwa bijyanye n’ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bo ngo bazakomeza gukora ubuvugizi kugirango iri hohoterwa ricike burundu.

Umuryango witwa Rich wo,uri gushyira imbaraga mu guhugura abantu batandukanye mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwibutsa abantu bo mu ngeri zose kudahishira iri hohoterwa kuko bituma rikomeza kwiyongera.

Umukozi w’umuryango Rich, Ntihemuka Elaste avugako batagomba kuryama kuko ihohoterwa ritaracika mu miryango Nyarwanda ndetse n’imyumvire ya bamwe mu banyarwanda iha urwaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina bityo bikanaganisha ku rupfu.

Abitabiriye aya mahugurwa bavugako ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigomba kurwanywa n’uwo ariwe wese kugirango ricike burundu.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->