Muhanga: Barasabwa gufata ingamba zo kurandura impanuka no kutijandika mu bujura

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 4/11/2020, Saa 11:44:53 Yasuwe inshuro 132

Umuyobozi w’Agateganyo wa Polisi ikorera mu karere ka Muhanga , CIP Ruzigana Vedaste aributsa abatwara amamoto mu mujyi wa Muhanga ko bakwiye kugira uruhare mu kurandura impanuka kuko bigaragara ko inyinshi muri izi aribo bazigaragaramo abasaba ko bakwiye no kwirinda kwijandika mu bujura.

Ibi yabigarutseho mu nama yahuje umuyobozi bwa Polisi ikorera muri aka karere n’abakora uyu mwuga muri uyu mujyi kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Ukwakira 2020.

Yagize ati"Mukwiye kugira uruhare ruziguye rwo kurwanya no kurandura impanuka kuko inyinshi zigaragaramo abamotari kandi aribo bagonga abantu kubera kutubahiriza amabwiriza yashyizweho hagamijwe kubashakira ubuzima bwiza hirindwa icyakwangiza ubuzima bwabo".

Yongeyeho ko kandi izi mpanuka ziterwa nuko bamwe muri bo bijandika mu byaha birimo gutwara abajura , magendu no gutwara basinze hakiyongeraho kwangiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yemeza ko bayaciye amazi batakiyakurikiza.

Yagize ati"Iyo urebye neza usanga izi mpanuka ziterwa no kutubahiriza amabwiriza ugasanga murimo gutwara abajura biba abo muturanye , mugatwara abazana magendu mukongeraho n’ubusinzi bugenda bugaragara kuri bamwe muri mwebwe kandi muranasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko twamaze kubona ko mwayiciye amazi".

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rikorera mu muhanda (Traffic Police), CIP Habumukiza Emile avuga ko mu rwego rwo gukomeza kubafasha gukorera mu buryo bwiza hubahirizwa ibimenyetso ndanga bigaragaza imikoreshereze y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka nta mumotari ukwiye gutwara moto adafite ibyangombwa bimwemerera ikindi nuko mukwiye kugira isuku mu kazi kanyu mukarandura imyitwarire ishyira mu kaga abakoresha umuhanda.
CIP Emile Habumukiza avuga ko bidakwiye ko utwara moto utazi imikoreshereze y'umuhanda kuko bitera impanuka
Yagize ati"Mukwiye gukoresha umuhanda neza mukirinda ko mwaba intandaro y’impanuka ndetse ntabwo mukwiye kujya mu muhanda mutazi ibimenyetso ndanga bibereka imikoreshereze y’umuhamda mugomba kwirinda ko mwashyira mu kaga abo mutwara ndetse n’abakoresha umuhanda kuko mwakoze amakosa".

Umuyobozi w’Ishami riteza imbere umurimo ndetse n’amakoperative , Habyarimana Jovite avuga ko kuba hari abatagira ibyangomba bagatwara amamoto barimo benshi banateza impanuka kandi ubundi nta wukwiye gutwara moto adafite ibyangombwa bityo uri muri koperative agomba kuba afite ibyangombwa bimwemerera kuyitwara bityo bishobora kugabanya impanuka.

Mu mezi 3 ashize kuva mu kwezi kwa 8/2020 kugeza mu kwezi kw’ukwakira 2020 hamaze kuba impanuka nyinshi zatwaye abaturage basaga 8 mu mpanuka zabaye zose mu karere zagejejwe mu nkiko zigera kuri 33, zikaba zarakomerekeyemo ku buryo bukabije abantu 12, abakomeretse mu buryo bworoshye 19 bikaba byaraturutse ku bakoresha umuvuduko mwinshi naho ugabanyije ndetse no kwirara bya hato na hato.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga