Muhanga: Baragirwa inama yo kubyara abo bashobora kurera

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 30/10/2017, Saa 08:22:41 Yasuwe inshuro 456

Mu karere ka Muhanga ndetse n’ahandi mu Rwanda hagiye hagaragara abana batandukanye bazerera mu mijyi itandukanye babeshejweho no gusabiriza,bo bakavuga ko bahunze ubukene ndetse n’amakimbirane y’ababyeyi babo.

Iki kibazo cyatumye Mukagatana Fortune, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asaba abagore bari mu nama nkuru yabo mu nzego zose, gukangurira abo bayobora kubyara abo bashobora kurera ndetse no kwita ku bakobwa baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure dore ko ari ba Rwanda rw’ejo bategerejweho imiryango myiza yahazaza.

Yagize ati"Ndabasaba ko mwakegera abo muhagarariye bakita ku kubyara abana bazarera neza aho kubaterera Leta ngo ibabarerere kuko ntabwo muba mwayiteguje mbere hose mugira igitekerezo, ikindi twakagombye kwitaho ni uko twakita ku bana bacu kuko ababashuka bahera ku myaka yabo bafite bakabatera inda, bityo bigatuma ikizere cyo kubaho neza kiyoyoka kandi ari bo dutekerejeho u Rwanda rw’ahazaza, bagomba kugira imiryango myiza inogeye igihugu ".

KAMANZI Jacqueline umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore akaba n’intumwa ya Minisiteri y’umuryango akaba na we abasaba ko ibyo bakora babishiraho umutima ndetse no kwigisha abandi ibyabafasha gutera imbere n’imiryango yabo.


AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->