Muhanga: Bamenyeshejwe ko GAERG ari yo yonyine yahawe uburenganzira bwo kugurisha ibirango byo Kwibuka

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 25/03/2019, Saa 17:26:14 Yasuwe inshuro 140

Mu nama yo gutegura umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi,abayitabiriye babwiwe ko GAERG ari yo yonyine ifite uburenganzira yahawe na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside bwo kugurisha ibirango bikoreshwa mu gihe cyo kwibuka.

Iyi nama yahuje abafite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ndetse n’abayobozi b’ibigonderabuzima byo mu karere ka Muhanga.

Ibi bije nyuma yaho mu mwaka washize hagiye hagaragara ibirango bitandukanye ndetse bimwe binavugwaho gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bituma rero hafatwa umwanzuro wo kubiha GAERG kugirango ibe ariyo ibikora hagamijwe kwirinda abapfobya cyangwa bakanambara ibirango bitari byo.

GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Genocide), ni Umuryango uhuza abarokotse jenoside barangije mu mashuri makuru na za kaminuza.

Mu kiganiro yahaye www.rwandadailynews.com ,Maniraguha Jean de Dieu uhagarariye ibi bikorwa bya GAERG mu karere ka Muhanga arasobanura impamvu byeguriwe iri tsinda n’icyo bizafasha mu kurwanya ipfobya.

Yagize ati" Nitwe dufite uburenganzira bwo gucuruza ibi birango kugirango nka twe twarokotse tubashe kwiteza imbere ariko na none tunafashe mu bikorwa byo kwibuka kuko ibirango tuzagurisha byahawe umugisha na komisiyo yo kurwanya jenoside,bikaba binizewe ko bidapfobya kuko mu myaka yashize uwariwe wese yaracuruzaga ariko ubu ni twebwe tuzabikora,tunarinde abapfobya bakoresheje ibi birango akenshi usanga byakorewe ahatandukanye bikambarwa n’abantu batabizi bikaba byatuma bahanwa n’amategeko".

Umuyobozi w’akarere wungirije mu karere ka Muhanga ufite imibereho myiza mu nshingano ze, Mukagatana Fortune we yemeza ko nibigenda gutyo bizarinda ipfobya ritagambiriwe.

Yagize ati "Mu myaka ishize twahuye n’ibibazo bitandukanye byo kwambara cyane ingofero,imipira ndetse n’ibindi ariko wakitegereza ugasanga byose ntaho bihuriye bityo GAERG izafasha kubinoza kandi abantu bose bambare kimwe kandi ni byiza ko twese twajya dukoresha ibirango bimwe".

Mukagatana ati"Hari igihe cyageze abantu bakoresha ibyapa ariko basanga bibeshye basubira gukoresha ibindi byo kugirango bisimbure ibya mbere byagaragazaga ibibazo byo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, kuko bari babikoresheje batabizi bikabageza n’imbere y’ubutabera".

Abari basanzwe bakora ndetse bagacuruza imipira ingofero n’amafurari ngo bagomba kumenya neza ibyemewe kugira ngo bakomeza gutanga serivisi ku babagana.

U Rwanda rukomeje imyiteguro yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda.

Insanganyamatsiko ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iyi nshuro ya 25 iragira iti “Kwibuka Twiyubaka (Remember – Unite – Renew).

AKIMANA Jean de Dieu@rdn- Muhanga