Muhanga: Bahanye gatanya nyuma y’imyaka 10 y’amakimbirane ,birangira basubiranye kubera inyigisho za FXB

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 26/11/2020, Saa 16:26:43 Yasuwe inshuro 147

Umuryango wa Uwizeyimana Salome na Twagirimana Justin barashimira umunyango wa FXB-Rwanda wabafashije kuva mu makimbirane bagiranye imyaka 10 igashira,bakemeza ko ubwabo bahanye gatanya mu nyandiko zabo ariko bakaza kongera kubana nyuma yaho umugabo yari yaramutaye kubera amakimbirane n’ihohoterwa rya hato na hato bityo bakemeza ko nta kamaro k’amakimbira mu muryango.

Ibi babitangaje mu muhango wo gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango rikibasira abawugize cyane abagore n’abakobwa ukaba wabereye mu murenge wa Cyeza ho mu kagali ka Biringaga.

Uwizeyimana ati"Njyewe n’umugabo wanjye twamaze imyaka 10 tuba mu makimbirane nkakorerwa ihohoterwa nkatinya kubivuga ngo ntashyira amabanga y’urugo hanze, umugabo aza kunta aragenda ansigira abana 7 bose arinjyewe bari ku mutwe , nafashe gahunda yo kumbwira ko nshaka gatanya tunandikirana impampuro turanasinya.

Naje kurwara njya kwa muganga ariko FXB yakundaga kutuganiriza batwigisha uko dukwiye kubana birabgira dusabanye imbabazi kubera inama zuyu muryango turongera tubana neza kandi twanabaye intangarugero kuko ntitukiba mu matiku byararangiye ubu turakorera abana bacu turiteza imbere".

Umugabo we Twagirimana Justin yemeza ko amakimbirane n’ihohoterwa ntaho bayageza urugo kubera ko urugo rucikamo ibice ndetse abana bakagerwaho n’ingaruka nyinshi ariko icyambere ari ukubana amahoro.

Yagize ati "Tukiba mu makimbirane twari tubanye nabi cyane ku buryo nta nyungu nimwe nabonye ndetse urugo rwacu rwari rwaracitsemo ibice kubera kudahuza,ndagira inama abagabo bagenzi banjye ko bakwirinda amakimbira kuko ntaho ageza umuryango ahubwo arawusenya abana bakahagirira ibibazo kubera ihohoterwa riterwa nayo makimbirane".

Umuyobozi wa FXB-Rwanda mu mategeko, Ndayisaba Jean Damascene avuga ko mu mushinga bafite witwa Turengere abana baterwamo inkunga na USAID yemeza ko mu nshingano bafite harimo abaturage kubana neza no kubafasha kuva mu buzima bubi no gufasha imiryango yagizweho ingaruka na Sida akongera ko nta gihugu giteze kubaho hakiri abangiza abana kuko ni ukwangiza ejo hazaza h’Igihugu bityo dukwiye gukora Isi ibereye umwana aho ababyeyi be batarwana, izira ihohoterwa n’andi macakubiri yabagize umuryango bizadufasha kutabatera inda bakiri bato bityo bige neza baziteze imbere ubukene bube amateka.

Yagize ati "Umuryango wacu ufite inshingano zo kwita ku baturage bose harimo abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Sida, kuko ejo hiki gihugu hakwiye kubungwabungwa kuko kwangiza abana ni ukwica ejo heza h’Igihugu tugategura igihugu kizira ababyeyi barwana , bazira ihohoterwa mu muryango abana bacu bakiga neza kubera ko nta macakubiri ari mu muryango bityo tubarinde ababatera inda bakiri bato ahubwo bige neza barangize biteze imbere ubukene bube amateka kandi dufatanyije twakubahiriza amategeko tukabigeraho".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace yabwiye abaturage ko bakwiye kugendera kure amakimbirane n’Ihohoterwa iryariryo ryose kuko nta nyungu rizanira uwarikoze kandi akemeza ko umuryango ubanye neza witeza imbere naho ababana bafitanye ibibazo ntacyo bageraho ahubwo bahora imbere y’amategeko ahubwo dukwiye kuyamaganira kure kugirango dutekane tuniteze imbere aho gusiragira tujya gushaka uburenganzira bwacu barengerewe.

FXB-Rwanda ivuga ko mu mushinga wayo Turengere abana baterwamo inkunga na USAID bazagera kuri benshi mu myaka 2 igiye kuza aho bazafasha abagore bato n’abana kwiga no kwikura mu bukene ku miryango ikennye kurusha indi.

Muri aka karere ka Muhanga kuva mu kwezi kwa 7 kugera mu kwezi kwa 10 hagaragaye abakobwa bato batewe inda basaga 174 barimo 98 bo mu murenge wa Nyamabuye , 20 bo mu murenge wa Cyeza na 11 bo muri Shyogwe naho indi mirenge usanga ari 3 cga 2 bagaragara kandi babashije kumenyekana ndetse hari Umurenge wa Nyabinoni utagaragaramo uwatewe inda atarageza ku myaka y’ubukure.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga