Muhanga:Bagiye guhabwa ingurane y’ubutaka bwabo nyuma y’imyaka 10 bategereje

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 4/10/2018, Saa 17:12:24 Yasuwe inshuro 1813

Abaturage bagera kuri 33 batuye mu tugari twa Remera na Nyamirama ho mu murenge wa Muhanga bamaze imyaka igera ku icumi (10) bategereje ingurane bagiye guhabwa ingurane y’ubutaka bwabo bucukurwaho amabuye y’agaciro na sosiyete ya Munsad Mineral ltd guhera mu mwaka wa 2008

Ibi babyemeranyijeho nyuma y’inama yahuje aba bafite ubutaka bucukurwamo aya mabuye y’agaciro nyuma yo guhuzwa n’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude avugako aba baturage batakiye inzego z’ubuyobozi bityo batangira kubikurikirana kuko babereyeho abaturage kandi umuturage adashobora kurengana bahari bagomba kumufasha kugirango agire ubuzima bwiza kandi afashwe kwiteza imbere.

Yagize ati"Abaturage baratwitabaje badusaba ko twabafasha kuri iki kibazo cyaba baturage natwe tugihera mu mizi tubonako baburana ibintu bifite ishingiro, twabigiyemo none birangiye neza kuko tubereyeho guhuza impande zose kandi umuturage agahabwa umwanya wo kwemeza icyo ashaka kimukorerwa yaba atari mu kuri akagirwa inama kugirango yumvikane nuyu mushoramari nawe uba ushaka gukora akiteza imbere ndetse n’igihugu”.

Umuyobozi wa kompanyi icukura amabuye ya Munsad mineral ltd, Munyarugerero Damien avugako iki kibazo kigiye gucyemuka vuba burundu ,akongeraho ko atifuza gukomeza kugirana ibibazo n’abaturage ba nyiri ubu butaka kugeza ubu acukuraho.
Yagize ati"Twatangiye ubushakashatsi mu mwaka wa 2008 nyuma twishyura ibikorwa by’abaturage byari hejuru kuri ubu butaka tugendeye ku itegeko ryagenganga ubutaka muri iki gihe kuko niko ryavugaga, ubu rero tugiye kubara neza ubuso bwaba baturage ubundi dukore ibyo itegeko rigezweho rivuga bityo ntihazagire uza nyuma avuga ko afitanye ikibazo natwe".

Yongeraho ko kugeza ubu aba baturage aribo ba nyiri ubutaka kuko bafite ibyangombwa byabwo ariko bagiye gukemura iki kibazo kikava mu nzira.
Munyarugerero ati"Aba baturage nibo bafite ibyangombwa byubu butaka ariko tugiye kubikemura burundu binarangire abaturage bahabwe ibibagenewe natwe dukomeze akazi".

Muhigirwa Maurice akaba umuzungura wa Rucakumago Ladislas uri mu bafite ubutaka mubwo acukuramo amabuye y’agaciro avugako iyi kampani yaje akegera abaturage akabishyura ibyo hejuru birimo n’amashyamba maze mu mwaka wa 2011 bafata ibyangomba ariko ntago yigeze abikora ngo duhabwe ingurane bijyanye n’amategeko nuko abigena.

Yagize ati"Yaraje adusaba ko tumwemerera akahakorera ubushakashatsi bwo kureba niba hari amabuye y’agaciro ndetse yishyura ibyo hejuru ariko ubutaka burasigara itegeko rindi riza ritwemerera ko ubutaka nabwo twabonaho tugahabwa ingurane kugeza na nubu nibyo twashakaga ko bikemuka kandi yemeye ko agiye kubikemura mu maguru mashya nkuko bigenwa n’amategeko".

Nyuma y’amavugururwa y’itegeko ngenga rigenga imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka ryari numero 08/2005 ryo ku wa 14 Nyakanga 2005, Nyuma hasohotse itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda nimero 43/2013 ryo ku wa 16 Kamena 2013 ryaje rivuguruza iryakoreshwaga mu mwaka wavuzwe haruguru ryavugaga ko ugiye gukorera ibikorwa ku butaka butari ubwe agomba kwishyura imitungo iriho ryaje gusimbuzwa iriza rivugako ugiye gukoresha ubutaka agomba kwimura abaturage akababarira imitungo yabo haba iri hejuru ndetse n’ubutaka ari naryo rikoreshwa ubu,rikaba rivugako ugiye gukora ibikorwa ku butaka runaka agomba kubanza agaha agaciro kibiriho ndetse n’ubutaka bugahabwa agaciro bityo hagatangwa ingurane ihwanye n’agaciro kagenwe hakurikijwe ibipimo bizwi.

Urutonde rwabaturage bafite ubutaka bagomba kubonaho ingurane

Iyi kompani ikaba icukura amabuye yo mu bwoko bwa colta na casseterite ku buso bungana na hegitari 400,muri iki gice gusa hakavugwa amakuru yo kuba umuyobozi yarabanje kubabeshya ko aje gukora ubushakashatsi yamara kugera ku mabuye agakomeza kwicukurira amabuye akabibagirwa, bakaba bahawe ko ku italiki ya 10 Ukwakira 2018 hazajyayo itsinda rigomba kureba ubuso bugomba kwishyurwa abaturage.

Tukazakomeza gukurikirana iyi nkuru.

AKIMANA Jean de Dieu – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->