Muhanga:Bafunguwe by’agateganyo basabwa kwirinda kuzagarurwa n’ibindi byaha

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 7/04/2020, Saa 16:09:41 Yasuwe inshuro 110

Abari bacumbikiwe n’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nyamabuye bagera kuri 36 bafunguwe by’agateganyo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itangazo rya Minisiteri y’ubutabera no kwirinda ubucucike hagamijwe kwirinda COVID-19.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga,SP Anasthase BAHIRE yabasabye kwirinda kongera gukora ibyaha byatumye bafatwa mbere,abibutsa ko basabwa kuguma mu rugo,kwirinda gukora ibyumba by’amasengesho mu ngo bakubahiriza amabwiriza yatwanzwe hagamijwe kwirinda COVID-19.

Yagize ati"Muhawe imbabazi zibasubiza mu rugo ariko musabwe kutongera gukora ibyaha kuko mwagarukahano bikaba bibi kurushaho mugakurikiranwaho ibyaha bibiri,ndongera kubibutsa ko ibihe turimo bidusaba kwigengesera tukagum mu rugo ,tukagira isuku,tukirinda guhurira hamwe n’abandi bantu no gukora ibyumba by’amasengesho ahubwo tukubahiriza amabwiriza yatwanzwe hagamijwe kwirinda koronavirusi".

Uwineza Justine warufungiye guca inyuma umugabo we yashimiye ubuyobozi bwamugiriye imbabazi agafungurwa ariko ngo afite ikibazo cyuko agiye gusaba imbabazi umugabo we nubwo nawe yarafite urundi rugo muri Kigali akaba yarashakaga n’ubundi gatanya kubera kutumvikana neza mu rugo.

Yagize ati" Nafunzwe naciye umugabo wanjye inyuma kuko yantaye mu rugo ajya i Kigali ashaka undi mugore kandi mpari maze nanjye ngira inshuti birzngira adufashe kubera ko yanashakaga gatanya baradufunga barandekuye ndatashye musabe imbabazi kandi dutangire kumvikana no kubyo tutumvikanagaho nibyanga kandi ubwo azasaba gatanya ntakibazo".

Karambizi Evariste afite imyaka 66,yarafunze kubera gukubita umwana we warumututse kuri nyina amukubita inshyi 3 avuga ko amuhannye ahita ajya kumurega kuri polisi baramufunga avuga ko agiye kujya mu rugo agatuza kandi agafatanya nabo asanze kwitwara neza muri ibi bihe bitoroshye igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi.

Yagize ati"Ndatashye kandi inamq ngiriwe ndazumvishe sinzongera kurwana ngiye kujy mu rugo ntuze mfatanye nabo nsanze kubahiriza amabwiriza yo kworinda iki cyorezo cya koronavirusi nkuko tubisabwa kandi dukwiye kwitararika no gukora ibyaha".

Bamwe mu bunganira abandi mu manza twaganiriye batifuje ko dutangaza amazina yabo bavuga ko iki cyemezo cyo gufungura abakoze ibi byaha bikwiye kujya byubahirizwa kuko hari amategeko abyerekana akongeraho ko ibi bikozwe hagamijwe guha ayo mategeko agaciro akwiye.

Mu karere ka Muhanga hafunguwe abasaga 36 barimo abagabo 30 n’abagore 6 ,naho mu karere ka Ruhango hafunguwe abagera kuri 38 harimo abagabo 37 n’umugore 1 bose bakaba bagera kuri 74 bari bakurikiranweho ibyaha birimo ubujura ,gukubita no gukomeretsa ,gucukura amabuye bitwikiriye ijoro,guhoza ku nkeke abo bashakanye , Ubushoreke ,Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo mwashakanye ndetse no gukoresha ibikangisho aba bose basabwe gusubiza ibyo bari bibye nibyo bangije nyuma yaho iki cyorezo cya COVID -19 kizaba kirangiye ndetse basabwa kujya bitaba buri wa mbere wa buri cyumweru nabwo ndetse banasabwa kutarenga imbibi zaka karere ka Muhanga

Iyi kasho ya Nyamabuye isanzwe yakira abakurikiranweho ibyaha bava mu turere twa Kamonyi,Nyanza,Ruhango na Muhanga kuri ubu yari ifitemo abagera ku 170 aho bose baza baje kuburana ndetse bakanamanurwa muri gereza nkuru ya Muhanga ariko iyi sitasiyo yakira umubare w’abarenze ubushobozi bwayo mu bijyanye no kubacumbikira kuko hahoramo ubucucike.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga