Muhanga : Asaga miliyari niyo azakoreshwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 13/05/2019, Saa 11:54:31 Yasuwe inshuro 268

Mu bihe bitandukanye hagiye hibazawa impamvu mu gutegura ingengo y’Imari hatajya hagaragazwa uburyo ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire rigomba kubahirizwa kugira ngo hategurwe umuryango mwiza uzira ibibazo biwubangamira mu iterambere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi w’akarere ka muhanga,Uwamariya Beatrice yemeza ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 ihame ry’uburinganire ryitaweho by’umwihariko kuko hateganyijwe asaga miliyari 1 na miliyoni 600 (1600000000) mu mafaranga y’U Rwanda azakoreshwa mu kwimakaza iri hame kuko usanga abantu bose batabyumva kimwe bakaba bakwicana.

Yagize ati " Nibyo koko dukeneye umuryango ufite icyo uhuriyeho udahora mu matiku aho umugabo yumva ko yatsikamiwe n’umugore ndetse bagafatanya kugira ngo batahirize umugozi umwe mu iterambere ry’urugo rwabo kuko bose bazaba bacengewe niri hamwe ry’ubwuzuzanye hagamijwe kugabanya ibibazo mu mu muryango.

Yongeyeho ko kandi usanga akenshi iyo iri hamwe ritavuzweho rumwe haza ingaruka nyinshi zirimo kwicana kw’abashakanye ariko akanemeza ko burya ibintu byose kugirango bitange umusaruro bigomba kugira icyo byubakiyeho.

Yagize ati" ibyo dukora byose bogomba kugira urufatiro rukomeye kugira ngo bizagende neza hakenewe kwigisha abagabo n’abagore bakumva ko bibareba ntihagire ushinja undi ko yamwambuye uburenganzira bityo bikaba byatuma bambirana ubuzima kandi biturutse ku makimbirane yo mu miryango ku kutumvikana".

Mu mahugurwa yateguwe n’umuryango Sevota agahabwa abashinzwe imibereho myiza ku mirenge ndetse n’abagize inama y’igihugu y’abagore mu mirenge nindi miryango iharanira ko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa bari bagaragaje ko mu igenamigambi hakwiye kujya hashyirwamo uburyo nyabo kwigisha no gukangurira abagore n’abagabo ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse bavuga ko byakemura ibibazo byugarije umuryango.

Kampororo Assoumpta ahagarariye uyu muryango mu karere ka Muhanga muri gahunda y’Icyerekezo mpisemo avuga ko kuba mu igenamigambi bitaragaragaraga mbere hose ngo bihabwe umwanya byahaye urwaho ukutumvikana mu muryango abagore cyangwa abagabo bagakandamizanya.

Yagize ati " Kuba mbere bitarahawe umwanya ngo abantu basobanurirwe byatumye habaho kutumvikana ariko kuba ubu noneho bihawe umwanya haba imiryango isanzwe ibikora ndetse na leta bagiye kujya batahiriza umugozi umwe bigishe ndetse bisobanuke abantu bareke kuzajya bicana kuko hari ibyo batumvikanyeho maze bifatanyirize kwiyubakira ingo nziza zizaha abana babo umusingi mwiza ku gihugu mu iterambere".

Muri uyu mwaka w’ingengo yimari ugiye kurangira 2018-2019 ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryari ryagenewe asaga gato miliyari imwe na miliyoni 200 naho mu mwaka ugiye kuza 2019-2020 leta yasabye uturere twose ko twategura iki gikorwa neza kandi bigahabwa ingengo y’imari ifatika maze aka karere kemeza ko kazakoresha asaga Miliyari imwe na magana atandatu mu guhugura n’ubundi bukangurambaga ndetse bakazafatanya nindi miryango itandukanye harimo za Pro femme ,sevotha, Rwamrek nindi miryango isanzwe ikorana hagamijwe gushakira icyiza umuryango Nyarwanda.

Amahugurwa ku bafite uruhare mu igenamigambi n’ igenamari yatanzwecn’ umuryango utari uwa Leta SEVOTA, mu rwego rw’ umushinga " Icyerekezo Mpisemo" uteramo inkunga na UNWOMEN. Mu rwego rw’ ibikorwa byo guteza imbere imibereho n’ ubukungu bw’ abagore babana n’ ubwandu bwa Sida, abangavu babyaye ndetse no kurwanya ihohotetwa rushingiye ku gitsina.
Ibyo bikorwa birimo gukorerwa mu karere ka Muhanga, Kamonyi, Kirehe na Ngororero.

AKIMANA Jean de Dieu @ RDN- Muhanga