Muhanga: Amadini arashinjwa guha urwaho ihohoterwa ku bayoboke bayo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 17/09/2018, Saa 13:17:06 Yasuwe inshuro 749

Bamwe mu basengera mu madini n’amatorero b’i Muhanga baravuga ko abashakanye bagiranye ibibazo bikomeye bitatuma bakomeza kubana bajya bemererwa gutandukana byoroshye kabone nubwo baba barasezeranye kubana akaramata.

Abasezeraniye muri aya madini n’amatorero biyemeza kubana akaramata haba mu byago cyangwa mu makuba.

Ariko mu gihe runaka, usanga akenshi bakomeza kubana mu buzima bamwe bahohotera abandi, rimwe na rimwe ugasanga bamburana ubuzima kubera guhora mu makimbirane.

UMUTONI Nadine yabwiye Rwanda Daily News ko kuva yashakana n’umugabo we nta mahoro yigeze abona kubera ko yamuhozaga ku nkeke yanagerageza kwahukana mu itorero bakamuha akato akirukanwa muri korari ndetse n’ibindi bagenera abayoboke nko kujya ku ifunguro bakamuhagarika,akemezako mu matorero ahenshi hari abakorerwa ihohoterwa ritandukanye.

Amadini afata ate abayoboke bayo bagiranye ibibazo barashakanye?

Bamwe mu banyamadini ntabwo bavuga rumwe kubijyanye n’uko bafasha abashakanye bagasezerana kubana akaramata ariko usanga bose badahuza kuko usanga hari abemera ko mu gihe aba batabashije kumvikana ku kintu runaka bajya babemerera bagatandukana hataraba ikibazo cyo kuvutsanya ubuzima hagati y’abashakanye.

Imam Wungirije mu karere ka Muhanga, Kanyankore Ally avuga ko mu idini ya Islam iyo abashakanye muri iri dini batumvikanye bo bagerageza kubafasha bakabunga iyo binaniranye babasaba ko batandukana bityo amahoro agahinda bagafatanya mu bundi buryo bwo kwita ku bana babo.

Yagize ati "Mu idini yacu ntago dusaba abashakanye kwihambiranaho kuko burya abantu barahinduka cyane kandi iyo ubiretse usanga bagera naho bicana bakamburana ubuzima kandi nta muntu wemerewe kwambura undi ubuzima. Iyo bananiranye tubasaba ko batandukana bakajya bahurira ku bana babyaranye iyo babafitanye kandi twabonye bigenda neza amahoro akaganza".

Pasteur BIZUMUREMYI Pontier ahagarariye itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Nyabisindu avuga ko we afite ubushobozi bwo kubagira inama mu gihe hari ibyo batumvikanamo, agahakana ko atakemera ko abantu batandukana (divorce) nubwo aba yabaye igishubaziko, gusa yongeraho ko ijambo ry’Imana ritemera gutandukana kw’abashakanye.

Yagize ati"Twebwe mu itorero ryacu turabegera tukabagira inama ariko ntabwo twabagira inama yo gutandukana kuko ijambo ry’Imana ntabwo ribyemera bityo bagomba no kwifashisha imbaraga z’amasengesho kuko zishobora guhindura ibyo tutakekaga ko byahinduka .Iyo binaniranye tubaha umwanya bakajya kwitekerezaho kuko inshingano za gikirisito baba bazihagaritse".

Umuyobozi w’itorero rya AEBR ishami rya Muhanga (Association des Eglise Baptiste au Rwanda), Pasteur Muzuzi Zabron yemeza mu gihe aba bashakanye mu idini abereye umuyobozi bananiranye, nyuma yo kubagira inama abagira inama yo kugana mu butegetsi kuko ari naho baba barasezeraniye na mbere hose.

Ingingo ya 218 y’itegeko nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016
rigenga abantu n’umuryango rivuga Impamvu zo gutana burundu;

1° ubusambanyi;
2° guta urugo nibura igihe cy’amezi cumi n’abiri
(12) akurikirana;
3° igihano cy’icyaha gisebeje;
4° kwanga gutanga ibitunga urugo;
5° guhoza undi ku nkeke;
6° ihohoterwa rishingiye ku gitsina;
7° kumara nibura imyaka ibiri (2) batabana ku
bushake bwabo;
8° kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n’abiri
(12) akurikirana uhereye igihe habereye
ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro


AKIMANA Jean de Dieu @rdn – MUHANGA


      

Tanga igitekerezo

-->