Muhanga: Akurikiranyweho kubyara umwana akamujugunya mu musarani

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 10/01/2019, Saa 16:29:51 Yasuwe inshuro 330

Umugore witwa Uwamahoro Angelique arashinjwa kubyara umwana yarangiza akamujugunya mu musarani.

Ku cyumweru dusoje, uyu mugore yabyariye ku Bitaro bikuru bya Kabgayi umwana w’umukobwa. Mu masaha y’i saa Kumi za mu gitondo ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko yamutaye mu musarani uri kuri ibyo bitaro ku bw’amahirwe akurwamo akiri muzima.

Uku kurokora ubuzima bw’uyu mwana byakozwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’ishami rya polisi rishinzwe kuzimya umuriro.

Uyu mubyeyi ucyekwaho gushaka kwihekura atuye mu murenge wa Cyeza akaba yaramaze imyaka 5 ashakanye n’umugabo we.

Abaturanyi be bo baravuga ko bababajwe n’ibyo uyu mubyeyi ashinjwa.

Bagize bati:"Turababaye kuko twifatanyije n’uyu muryango mu gusaba Imana ko babona umwana ariko baramubonye uyu mugore w’icyago aramujugunya mu bwiherero bigaragarako wenda atishimiye igitsina yabyaye cyangwa akaba afite ikindi kibazo cyabimuteye".

Ababyeyi barenzwe n’imbamutima nyuma yo kubona umwana arokowe

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ,Uwamariya Beatrice atanga impanuro ku byabyeyi zo kudahungabanya ubuzima bw’umwana wavutse.

Yagize ati"Ababyeyi bose bagomba kwibuka ko umwana afite uburenganzira bugomba kubungwabungwa bugahabwa umurongo ukwiye kandi bakibuka ko iyo babyaye baba babyariye igihugu bityo umwana agomba kurindwa icyatuma imibereho myiza ye yitabwaho ntagire imirire mibi ndetse agakura akaba umwana wizihiye umuryango".

Inzego zitandukanye zafatanyije mu gukura umwana mu musarane

Mu bigo Nderabuzima bitandukanye hari inyubako zishaje bikagaragara ko hari ubwiherero bushaje kandi bwubatswe cyera mu myaka y’1980 gusubiza hasi, kugeza ubu ihari ikaba ishaje cyane bityo utayemo umwana bigorana kumugeraho, ibintu bikwiye kwitabwaho.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rutwara uyu mugore n’umutware we wari umugemuriye kugira ngo babazwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Nteziryayo Philippe yabwiye Itangazamakuru ko bagiye gukurikiranira hafi uyu mwana kuko aho yajugunywe ari ahantu habi hashobora kuba hamwanduje indwara zitandukanye.

Iki cyaha nikimuhama ashobora guhanishwa ibihano birimo gufungwa imyaka igera kuri 5 ishobora no kwiyongera nk’uko itegeko ryasohotse mu mwaka ushize wa 2018 mu ngingo y’108; ivuga ko kwica uwo wabyaye, mu muco Nyarwanda bifatwa nko kwihekura ibihano bivugwa mu bwinjiracyaha mu ngingo ya 28 akaba aribyo yahabwa.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn –MUHANGA


      

Tanga igitekerezo

-->