Muhanga: Abunzi bibukijwe ko badafite uburenganzira bwo gukuraho ibyemezo by’inkiko

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 16/02/2019, Saa 13:04:19 Yasuwe inshuro 188

Umuyobozi w’urukiko rwa Muhanga ,Yaramba Athanase yibukije abaturage ko icyemezo cy’urukiko kivanwaho n’urukiko rwisumbuye, kuri ari rwo ruba rwaraciye urwo rubanza.

Ibi yabigarutseho ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Cyeza, mu kagari ka Makela, mu rwego rwo gusobanurira abaturage ibijyanye n’icyumweru mu by’ubufasha mu by’amategeko. Abivuze kandi nta gihe kinini gishize, bamwe mu bunzi bo muri aka karere ka Muhanga bagiye bafatwa bakoresheje impapuro mpimbano, kugirango bamwe mu baburanyi batsinde imanza.

Umuyobozi w’urukiko rwa Muhanga Yaramba Athanase yagize ati:" Ubundi ibyemezo byafashwe n’inkiko bivanwaho n’ibindi bifatwa n’inkiko zisumba izaciye urwo rubanza. a ntabso abunzi bashobora guca urubanza rwaciwe n’urukiko rubanza, cyangwa rwisumbuye cyeretse ari icyemezo cyafashwe n’urukiko.

Umwe mu baturage waganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com akaba n’umwe mu bagannye inkiko avugako hari ibyo abunzi bakwiye gukosora.

Yagize ati"Nagannye inkiko zinkemurira ikibazo. Ariko abunzi bakora amakosa ku buryo n’imanza baciye akenshi ababuranyi bakomeza mu nkiko zo hejuru ugasanga ibyemezo byafashwe mbere, biteshejwe agaciro."

Nta kibazo gikemurwa na ruswa mu nkiko ,izere ubutabera niyo nsanganyamatsiko y’iki cyumweru mu by’ubufasha mu by’amategeko.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda yerekana ko, 90% y’ibibazo by’imanza zigana mu nkiko biba bishingiye ku mahugu no ku masambu.


AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga