Muhanga: Aborojwe inka 82 basabwe kudatatira igihango bakazifata neza zihita zinahabwa ubwishingizi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 26/11/2020, Saa 16:59:37 Yasuwe inshuro 191

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yifatanyije n’abaturage borojwe inka muri Gahunda ya Girinka abasaba kuzifata neza ntibazigurishe zikazabafasha guhindura imibereho yabo bakiteza imbere.

Ibi yabigarutseho atangiza igikorwa cyo koroza inka abaturage batuye muri aka karere mu murenge wa Mushishiro.

Meya Kayitare ati"Izi nka muhawe muzifate neza kuko kuzitaho n’igihango bagiranye n’Umukuru w’Igihugu, bityo abasaba kuzifata neza kandi ntibazazigurishe, kugira ngo batazatatira igihango bityo abibutsa ko zigomba kubahindurira ubuzima zikabateza imbere".

Yongeyeho ko abahawe inka mbere bashimirwa umuhate bagaragaza mu kuzitaho ndetse abibutsa ko nabo bazibuka koroza abandi hagamijwe kubagezaho ibyiza nabo bagejejweho ndetse izo zizabyara nazo zizashyirwe mu bwishingizi nkuko izi zashyizwemo.

Kayitare ati"Nkuko abazihawe mbere bagenda babigenza bakitura bagaha abandi namwe muzagerageze mworoze abandi kugirango dukomeze kwimakaza umuco twatojwe n’umukuru w’Igihugu udutoza ibyiza byo gufatanya kugirango twivane mu bukene kandi no kuzishyira mu bwishingizi nkuko izi nazo mwahawe zifite ubwishingizi bwazo".

Abahawe inka baravuga ko bagiye kuzifata neza kugirango zizabafashe kuva mu bukene n’imiryango yabo.

Rukundo Pierre wahawe inka yemeza ko inka yahawe itazamupfira ubusa ahubwo nimara kubyara azafatanya na leta koroza undi muturanyi kandi niyo yagera kure atayigurisha ngo yikenure

Yagize ati"Ntabwo nteze kugurisha iyi nka niyo naba nkeneye amafaranga cyane kuko nyihawe kugirango mbashe kwikenura kandi nimara kororoka nzaha abandi batazaba barazibonye ".

Mukamwiza Esperance yakebuye abazifata nabi bavuga ko ari inka za Leta ahubwo bakwiye kuzifata neza kugirango zibahindurire ubuzima kuko bazihabwa kugirango zibafashe mu bibazo by’ubukene.

Aba bahawe izi nka za Girinka ku ikubitiro bahabwa umunyu w’inka wo kurigata, umuti w’uburondwe ndetse ikavurwa mu gihe cy’amezi 6 amaze kuyihabwa.

Kuva mu mwaka wa 2006 hatangizwa gahunda ya Girinka na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yo koroza abaturage hamaze gutangwa inka ibihumbi 10 945 mu karere kose ndetse muri uyu mwaka wa 2020-2021 hateganyijwe gutanga izigera kuri 700 naho abamaze kwitura bazihawe mbere bamaze kurenga 50% kuko bangana n’ibihumbi 5910 bamaze kwitura abandi.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Muhanga