Muhanga :Abantu150 bapimwe indwara zitandura ku bufatanye bw’abakora siporo na Clinic Umurage

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 15/01/2019, Saa 19:59:57 Yasuwe inshuro 316

Abakorera siporo muri New Life Gym ndetse n’ibitaro byigenga bikorera mu mujyi wa Muhanga, (UMURAGE MEDICAL CLINIC) bafashije abarenga 150 mu ngeri zose gupimwa indwara zitandura. Banabagira inama zuko bakora siporo ngororamubiri birinda bene izi ndwara.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko iki gitekerezo cyaje mu rwego rwo kwifatanya na leta, ku byiza ikorera abaturage.

Azella Dusengimana asanzwe ari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyabikenke akaba n’umuyobozi w’impeshakurama (abakoze itorero ry ‘abaganga ). Yemeza ko iyi serivisi ari nziza kuko na Minisiteri y’ubuzima isaba buri wese kumenya uko ubuzima bwe buhagaze.

Yagize ati:" Iyi serivisi ni nziza cyane kubayikoresha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze, kugirango ubuzima bwabo bube ntamakemwa. Amagara araseseka ntayorwa bityo kuyabungabunga ni ibya mbere ."

Akumuntu Theogene ni umuyobozi wa New Life Gym. Avuga ko mbere yo kuza gukora siporo ugomba kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze.

Yagize ati:" Kugirango ukore siporo bisaba ko wabanza ukamenya uko ubuzima bwawe buhagaze, maze ikigero cy’imyitozo ugomba gukora kikamenyekana. Ikindi nuko siporo itagomba gukorwa n’abahaze gusa kuko si ngombwa ko ukora siporo aruko wayandikiwe na muganga."

Odile Mukakarera wipimishije kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere

Mukakarera Odille umwe mu bipimishije kanseri y’Inkondo y’Umura ndetse niy’ibere avuga ko, yatinze kubikoresha agirango birahenze.

Yagize ati:" Ndishimye kuko mpawe igisubizo kizima ntarwaye. Natinze kwipimisha nziko bihenze ariko buri wese yabikoresha gusa hakenewe ubukangurambaga kugirango, abantu bose babimenye kuko abenshi bararwara ntibivurize ku gihe kubera ko nta makuru baba bafite zikabica amarabira."

Abandi bavugako mu bice by’ibyaro ho batazi amakuru ku bijyanye no kwipimisha bene izi ndwara, ariko nabo bagakwiye kubimenya bakabikoresha. Akenshi mu cyaro nta makuru baba bafite kuko umuntu urwaye bene izi ndwara bavugako arwaye amarozi.

Umuyobozi w’Umurage Clinic Medical Mukakarama Donatha yemeza ko mbere yo gukora siporo habanza kubanza akamenya uko ubuzima bwe buhagaze kuko hari igihe wajya kuzikora ugakora izishyira mu kaga ubuzima bwawe.

Indwara zitandura zapimwe, harimo umuvuduko w’amaraso ,hepatite B na C ndetse kanseri y’inkondo y’umura n’iyibere.

Bamwe mu bakorera siporo muri New life Gym
Umuyobozi wa New life Gym Akumuntu Theogene


AKIMANA Jean de Dieu @rdn – MUHANGA


      

Tanga igitekerezo

-->