Muhanga : Abikorera n’Akarere barataha isoko rya kijyambere mu mpera z’uyu mwaka

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 21/10/2020, Saa 14:58:46 Yasuwe inshuro 174

Abikorera babarizwa mu karere ka Muhanga ku bufatanye naka karere bagiye gutaha isoko rya kijyambere bubatse muri uyu mujyi ahahoze Oprovia mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2020

Kimonyo Juvenal umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga yabwiye itangazamakuru ko iri soko rigeze kuri 70% kandi ko imirimo irimo kugenda neza ndetse bizafasha abacuruzi gukorera ahantu heza,ubukode ntabwo buzaba buhanitse.

Yagize ati"Iri soko ryacu rigeze kuri 70% byuyu mushinga turanishimira ko ibikorwa byacu birimo kugenda neza nditse twiteze ko abikorera bose bakorera mu isoko rishaje bose bazahabwa aho bagomba gucururiza mu gihe tuzab twatashye uyu mushinga kandi ntibazagire impungenge kuku ibiciro by’ubukode ntibizaba bihanitse".

Ikindi nuko dutangira uyu mushinga nk’abashoranari muri MIG (Muhanga Investiment Group) twari benshi ariko bamwe bagenda gake ariko twamaze kubona abandi bashaka kugaruka kwifatanya natwe ku buryo nta gisibya biragenda turimo gutekereza indi mishinga migari twakora.

Muneza Dominique avuga ko isoko yakoreragamo rishaje kandi kubera iterambere ry’igihugu kiganamo nabo bari bakwiye ahantu heza ho gukorera kandi bizabafasha kongera ingano yibyo bacuruzaga.

Yagize ati" Murabona uko iterambere rigenda rizamuka mu bikorwa bimwe na bimwe gusa nkiri soko twakoreragamo rirashaje cyane ku buryo muri iri soko ririmo kubakwa tuzabonamo ahantu hagari ho kwagurira ibokorwa byacu kandi hari n’abazabona akazi kandi bizanahindura isura y’umujyi".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,Kayitare Jacqueline avuga ko umugabane w’aka karere bagomba gutanga asaga miliyoni 744 akemeza ko hari ayo bamaze gutanga ayo twasabwaga bikazahindura isura y’umujyi naba bazahakoresha bakazakorera ahantu heza n’ababagana bakajyayo kuko hakwiye gukorerwa.

Yagize ati" Umugabane wacu urenze gato miliyoni 744 ndetse hari ayo twamaze gutanga tukaba twishimira ko isura yuyu mujyi irimo guhinduka cyane kugirango n’abazahakorera bizababere byiza kurushaho batere imbere"

Uyu mushinga wo kubaka isoko rigezweho rya Muhanga (Muhanga Modern Market) hagati y’abikorera naka karere mu mwaka wa 2015 ugomba gusozwa mu myaka 3 uka waragombaga gutwara asaga miliyari 4.691.579.312 z’amafaranga yu Rwanda ariko akarere kamaze gutangamo miliyoni 416 muri 744.236.896 z’amafaranga yu Rwanda angan na 15% by’umushinga.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga