Muhanga: Abikorera bagiye guteza imbere akarere bubaka inzu zigezweho z’ubucuruzi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 14/02/2018, Saa 10:59:32 Yasuwe inshuro 313

Urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga ruravuga ko rufite imishinga migari yagutse iteza imbere aka karere harimo kubaka amazu agezweho bityo bakiteza imbere ariko bakanateza imbere igihugu cyabo biciye mu bucuruzi.

Kimonyo Juvenal wongeye gutorerwa kuyobora iri huriro arizeza ko abikorera bagiye gushyiraho imishinga mishya igomba kubyara inyungu zirambye zizakomeza guteza imbere binyuze mu misoro batanga .

Ati: “Mu myaka itatu ishize twagiye dukora byinshi ndetse tugenda dufatanya n’izindi nzego mu gukemura ibibazo byagiye byigaragaza mu bucuruzi bwacu kandi bizakomeza kurushaho kuko tugiye gukomeza gutekereza imishinga mishya yakomeza kuduteza imbere bityo tukanakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’iki gihugu cyacu kuko imisoro dutanga niyo iherwaho mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ".

Umucuruzi Niyoyita Jean Damascene wo mu murenge wa Nyabinoni asaba ubuyobozi bw’abikorera ko imishinga migari ibyara inyungu yatekerezwa bityo bakabasha kubika amafaranga yabo muri iyi mishanga .

Taliki ya 13 Gashyantare 2018 , mu Rwanda hose hakozwe amatora y’urugaga rwabikorera,muri Muhanga bongera gutora Kimonyo Juvenal nyuma y’imyaka itatu yari ishize abayobora.

Kimonyo Juvenal wongeye gutorerwa kuyobora abikorera

      

Tanga igitekerezo

-->