Muhanga: Abiga ubukanishi berekanye imodoka bikoreye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 14/11/2019, Saa 07:07:29 Yasuwe inshuro 1593

Iyi modoka ngo ni iyitwa “Tirex Car” irimo gukorwa nabiga ubukanishi mu ishuri ryisumbuye.

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya ITER–Rutobwe riherereye mu murenge wa Cyeza bayobowe n’umwarimu wabo bagiye kumurika imodoka bakoze bagamijwe kwerekana agashya kabo mu ishami bigamo ry’ubumenyingiro.

Mu kiganiro rwandadailynews.com yagiranye na mwalimu waba banyeshuri biga mu mwaka wa 4 n’uwa 5 mu ishami ry’ubukanishi muri iri shuri, Hitiyise Jean Baptiste avuga ko iki gikorwa twatangiye kubaka iyi modoka kugirango twerekane ko natwe twakora igikorwa gifatika kandi tukabikora neza kandi byarashobotse ikindi ntago izanywa cyane kandi izaba yirukanka cyane kuko iyi izaba ifite vitesi enye.

Yagize ati “Twatangiye uyu mushinga kugirango twerekane ko dufite agashya k’igitekerezo mu ishuri ryacu kandi naka karere kamenyekane ko dufite abantu batekereza kandi twabashije kuyiha uburyo bwo kwiruka cyane kuko ifite vitesi enye (4) zizayifasha kujya inyaruka cyane”.

Ikindi twatangiye kuyubaka tuyitegurira igikorwa cya siporo kuko iyo urebye usanga yubatse nka zimwe zikora amasiganwa (Formura 1) kuko iyo uyirebye ubonako yubatse mu ishusho rya Dinesor ari nayo mpamvu twayihaye izina rya “Tirex Car”.

Mu mpera zuyu mwaka niho ababanyeshuri n’ubuyobozi bw’ikigo buzamurika iyi modoka imaze kujyaho asaga miliyoni 1 n’ibihumbi Magana abiri (1.200.000 frw)ndetse bakaba bateganya ko izajyaho asaga miliyoni zisaga ebyiri n’igice (2.500.000 frw ) ndetse hakazaza indi ifite amapine ane kandi aya mafaranga aziyongera kubera ko izaba itwara imitwaro.

Umuyobozi w’ishuri rya ITER- Rutobwe, Munyaneza Felix avuga ko mu igenamigambi ry’ishuri basabwa gushyiramo amafaranga yo guhanga udushya aribyo byatumye mwalimu n’abanyeshuri be batekereza umushinga wo gukora imodoka bityo indoto zabo zihabwa umwanya kandi ubumenyi bwo mu ishuri bwaherekejwe no kubushyira mu ngiro kandi ubutaha bazakora indi ishobora kwikorera kuko babonye ko bishoboka ikazahabwa ubushobozi bwa vitesi hagati 5-6 kugirango ibashe guhangana n’imisozi kandi barumuna babo bazaza bakazabona uburyo bwiza bwo kuzamura imitekerereze kubcyo bakora .

Imiterere yiyi modoka ya Tirex car (Sport car yo gutemberamo)
Ni imodoka nk’izindi ariko ifite amapine 3 ndetse n’igisohora umwotsi benshi bazi nka echapement ndetse ikagira diregisiyo yo gukata ndetse bakavugako nyuma yiri zina izongerwaho “Made in Rwanda” cyangwa “Made in ITER RUTOBWE-RWANDA”.
Si ibi biga gusa kuko hari nandi mashami arimo ubwubatsi,ubukanishi bw’amamodoka, amashanyanyarazi yo mu modoka (Amawaya) ndetse n’amashanyarazi (Electricite) n’ikiciro rusange.


AKIMANA Jean de Dieu @rdn Muhanga