Muhanga: Abiga kuri ITER Rutobwe COVID-19 ngo yatumye batarangiza imodoka n’ipikipiki bikoreye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 16/04/2020, Saa 14:54:16 Yasuwe inshuro 260

Nyuma yuko mu mpera z’umwaka wa 2019 twabagejejeho inkuru yuko ishuri ryisumbuye rya ITER-Rutobwe ritangiriye gukuro imodoka bakomeje kwagura inzozi zo gukora ipikipiki aho bavugako izakoresha ingufu zisanzwe ndetse n’amashanyarazi.

Ibi babikoze mu rwego rwo guhanga udushya (innovation) bagamije kwereka abanyeshuri ko ibyo bigishwa n’abarimu mu magambo iyo bishyizwe mu bikorwa n’amaboko bibyara umusaruro kandi wabageza kuri byinshi byateza imbere.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na rwandadailynews.com aho yavuzeko bafite inzozi nyinshi zo kubyazamo ibikorwa kandi anemeza ko abanyeshuri bamaze nabo kugira umuco wo gutekereza ibyo gukora bagendeye kubyo biga nubwo byahagaritswe n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati"Murabizi ko iki kigo cyacu gishyize imbere gahunda yo guhanga udushya kandi twaratangiye kuko dufite imodoka twikoreye twahaye izina rya Tirex car igiye kurangira ariko dufite n’ipikipiki igeze kuri 80% ikorwa kuko ntabwo irarangira.

Twashatse kwereka abanyeshuri bacu ko ibyo biga mu ishuri bikwiye kubabera itangiriro ryo guhanga ibishya bahereye kuri ibyo bigishwa kandi nabo bagahabwa umwanya wo kugaragaza ibyo batekereza ariko twakomwe mu nkokora niki cyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi".

Hitiyise Jea n Baptiste akaba umwalimu wigisha abiga ubukanishi avuga ko bafite ibitekerezo byinshi byo gukora kugirango bashyire mu bikorwa gahunda yo guhanga ibishya gusa ngo ntabwo byoroshye kubera kubura amikoro kugirango babashe kugera ku ntego zo gukora ibikorwa bikomeye kandi bigari byanashyirwa ku isoko abandi bakabigura ariko murabona ko ibihe turimo bitatwemerera kubera iki cyorezo cyatumye ishuri rifunga abanyeshuri bagataha ariko imodoka n’ipikipiki byo bigiye kurangira.

Hitiyise ati"Ntago byatoroheye ariko dufite ibitekerezo byishi ariko kubishyira mu bikorwa nicyo kibazo kuko amikoro aracyzri make ariko turashaka gukora byinshi kandi byajya ku isoko kuko gusa murabon ko turi mu bihe bitatworoheye ariko Hit Design yo irakomeje kuko dufite byinshi tugomba gushyira mu bikorwa.

Twakoze imodoka tuyita "Tirex Car" none turimo gukora ipikipiki twahaye izina rya "IYACU Motocycle" izaba ikoresha ingufu za moteri nk moto isanzwe ikanywa lisansi ndetse mu gihe yagushiriraho igakoresha ingufu z’amashanyarazi byose byararangiye kandi vuba aha turabitaha byombi ariko turacyafite byinshi byo kwigisha abana bakajya barangiza kwiga bashobora kwibeshaho bakoresheje ibyo bize hano muri ITER -Rutobwe".

Ndayishimiye Irene wiga muri iki kigo akaba yiga icyo bita Transmission avuga ko ibyo twigiye ku ishuli mu magambo iyo tugeze mu igaraji dusanga bidatandukanye ahubwo duhura nikibazo cy’ururimi kuko usanga abenshi babivuga mu gifaransa ariko bagerageza kwirwanaho kandi barabikora bigashobora ariko yemeza ko inzozi nawe afite mu bukanishi azikabije byamugeza kure kandi akibeshaho n’umuryango we kandi agatanga akazi ku bandi.

Iki kigo gifite abanyeshuri basaga 800 biga mu mashami 3 harimo Ubwubatsi,Gushyira amashanyarazi mu nzu (electricite domestique),ubukanishi harimo abakora ubukanishi bw’insinga z’imodoka ndetse no gukora imodoka muri rusange kikaba cyarashinzwe mu mwaka w’1993 kikaba gishikajwe no gukomeza gutanga ubumenyi bufite ireme kabaza kuhiga bose.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Muhanga