Muhanga: Abatuye mu misozi ya ndiza begerejwe gahunda ya Baho neza

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 25/04/2019, Saa 14:49:13 Yasuwe inshuro 121

Nyuma yaho abaturage bagiye batakira inzego zitandukanye zaba izigenga ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta ,abaturage bo mu karere ka Muhanga begerejwe serivisi z’ubuzima zo gupimwa no guhabwa inkingo.

Ibi byatangirijwe mu murenge wa Kibangu ku kigo nderabuzima cya Gitega mu bukangurambaga bwiswe "Baho Neza".hakazitabwabo abana bakiri bato ndetse hakazatangwa serivisi zo kwipimisha indwara, kuboneza urubyaro no gutanga vitamini ku bana n’abatarengeje imyaka 25.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Muhanga avuga ko bahisemo uyu murenge kubera ko ari kure cyane y’umugi ku buryo aba baturage bahatuye bakwiye kwipimisha bakamenya uko bahagaze.

Yagize ati:"Twagerageje kwegereza aba baturage bacu serivisi z’ubuzima kugira ngo babashe kumenya uko bahagaze kuko nubwo waba utari mu bitaro ushobora no kuba urwaye ndetse wabimenya ukivuza hakiri kare ".

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Philippe avuga ko bikwiye ko umunyarwanda yaba mukuru cyangwa umuto agomba kumenya uko ahagaze yasanga afite ikibazo akagana kwa muganga bakamufasha akaba yavurwa agakira ndetse byaba bikomeye agafashwa mu bundi buryo.

Yagize ati:" uwo ariwe wese agomba kumenya uko ahagaze mu mubiri we yamara gupimwa akaba yagirwa inama yuko akwiye kwitwara yaba arwaye cyangwa atarwaye akabasha kumenya uko yakitwara kuko ubuzima burahenze kandi amagara araseseka ntayorwa".

Madamu Kayumba Venantie intumwa ya Minisiteri y’ubuzima yibukije abaturage ko bakwiye kwitwararika indwara zandura ndetse nizitandura kugirango bakomeze kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati: "Abaturage bagomba kumenya ko ubuzima bwabo nta wundi ugomba kububarindira bagomba kwisuzumisha ,bakaboneza urubyaro kugira ngo babyereke abana bazarera ndetse bakagirwa inama yo guhesha abana babo inkingo zibarinda indwara z’ibikatu kuko nta wundi uzaza kubakorera isuku no kubarinda icyahungabanya ubuzima bwabo".

Iki cy’umweru cy’ubukangurambaga cyatangiye kuri uyu wa 23/04 kugeza 27/04/2019 hakazajya hatangwa serivisi yo kwipimisha indwara, kugirwa inama no guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, guhabwa inkingo na Vitamine ku bana bakivuka kugeza ku bafite imyaka 25 ndetse no gutanga ifu ya Ongera ku bana bafite amezi 2 kugeza ku myaka 2; ariko ubu bukangurambaga buzakomeza kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2019.

Abaturage bakangurirwa kwita ku buzima bwabo
Abayobozi batangiza icyumweru cya "Baho neza"

AKIMANA Jean de Dieu @ rdn- Muhanga