Muhanga: Abatuye i Kiyumba barataka gukora ingendo ndende bajya kwivuza mu yindi ntara

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 24/09/2018, Saa 12:04:18 Yasuwe inshuro 1034

Abaturage batuye i Kiyumba mu Karere ka Muhanga baravuga ko bakora ingendo n’ingendo bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo n’ubw’amaso, bagasaba ko bazegerezwa.

Ibi babigarutseho ubwo hasozwaga icyumweru cy’ibikorwa by’ubuvuzi mu kigo nderabuzima cya Nyabikenke,aho bavuga ko hari serivisi zitahaboneka buri munsi.

Nyirambonigaba Marie ni umuturage w’aha i Kiyumba avuga ko hari abarwara bakajya kwivuriza ku bitaro byo muri Gakenke, i Ruli aho bakoresha amasaha ari hagati y’atatu n’atanu.

Yagize ati "Kuva hano ujya i Ruli, bidusaba hagati y’amasaha atatu n’atanu. Ariko bishobotse twafashwa kubonera serivisi zitandukanye hano kuko usanga bitugora kugera yo ngo tube twanabona izo serivisi. Usanga umuganga ataboneka mu gihe baguhaye kubonana nawe kandi n’iterambere ryacu rirahangirikira.”

Aba baturage banavuga ko hari igihe bagera aha i Ruli, mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru, bagasanga ntibanabonye serivisi z’ubuvuzi bagiye gushaka bikabasaba gucumbika.

Hari n’abandi baturage batuye aha i Kiyumba bavuga ko hari n’igihe boherezwa ku bitaro bya Kabgayi bitewe n’uko ari kure cyane bakavayo ntawe ubasuye bakaba bafite n’impungenge ko hari n’ushobora gupfira mu nzira yabuze uko agerayo.

Niragire Marie Rose yagize Yagize ati "Indwara ntabwo iteguza bityo izi serivisi tuzifite hafi hano byarushaho kudufasha, ikindi umuntu urwariye i Kabgayi cyangwa I Ruli biragoye ku mugeraho kuko usanga ari kure ndetse n’imiterere y’aha hantu dutuye ikaba itorohereza abagenda n’amaguru kuko hateye nabi cyane. Duhawe ubuvuzi buhoraho bw’amenyo, amaso ndetse n’ibindi byarushaho kudufasha no gufasha.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyabikenke, Madamu Azela Dusengimana avuga ko batangiye gukora ubuvugizi kuri iki kibazo.

Yagize ati" Twatangiye kuganira n’inzego bireba kugirango duhabwe uburenganzira bwo gushyiraho abakozi bahoraho bajya bafasha abafite ibibazo bitandukanye. Gusa nta rirarenga kuko hari abo Minisiteri y’Ubuzima yaduhaye kandi byatangiye gutanga umusaruro. Abakoraga ingendo ndende zaragabanutse ariko nkuko babivuga hari n’izindi zikeneyemo ingufu kuko amenyo nubwo aza rimwe mu cyumweru uwo rifashe ku wa mbere gutegereza ku cyumweru kindi biragorana ariko ahari buri munsi yajya ahita avurwa. Na ho amaso tugiye gukomeza kuganira n’ababishinzwe ngo turebe niba byashoboka nabo bakabona ubu buvuzi butangirwa i kabgayi."

Iki cyumweru kikaba cyarakozwemo ibikorwa by’ubuvuzi bitandukanye, ku bigo nderabuzima 16 bikorera muri aka karere aho bapimaga indwara zitandura, izandura, umuvuduko w’amaraso, amaso, amenyo, malariya ndetse bakanibutsa abitabiriye kurwanya umwanda no kuboneza urubyaro, bategura ejo heza.

Abaturage bifuza kwegerezwa serivsi z’ubuzi bw’amenyo
Abaturage barasaba kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amaso

AKIMANA Jean de Dieu @rdn- Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->