Muhanga: Baributswa ko ubumwe n’ubwiyunge butangirira mu miryango

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 2/10/2018, Saa 10:24:40 Yasuwe inshuro 1730

Depite Uwanyirigira Florence yabwiye abaturage batuye mu karere ka Muhanga ko kuba imwe mu miryango itandukanye irangwamo amakimbirane bituma ubumwe n’ubwiyunge igihugu cyiyemeje butagerwaho.

Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru ngarukamwaka cyo kurebera hamwe aho ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ibikorwa bijyana nabwo bihabwa umwanya mugari kugirango birusheho kugenda neza.

Yagize ati “Kuba imwe mu miryango yacu ikirangwamo amakimbirane bituma ubumwe n’ubwiyunge busubira inyuma kuko ntawutanga icyo adafite namwe murabizi ko tugomba gufatanya tukamagana icyatuma tutagera ku ntego igihugu cyihaye. Akenshi mu miryango yacu niho byose bitangirira kuko utabanye neza nuwo mwashakanye ntabwo byagerwaho nubwo hakiri n’ibindi bibazo kuko hakiri n’ababyeyi bakibeshya abana babo ku mateka yiki gihugu”

Yongeyeho ko bakwiye gufatanya mu bikorwa byose biganisha ku bumwe n’ubwiyunge bigomba gukomezwa guhabwa umwanya mugari kandi bikabasha kugirira akamaro igihugu ndetse n’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Turabasaba ko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigomba gushyigikirwa kandi buri wese akabigiramo uruhare kugirango bibashe gusiga isura nziza ku miryango itandukanye”.

Honorable Depite UWANYIRIGIRA FLorence asaba abaturage ko ubumwe n’ubwiyunge bwatangirira mu miryango yabo

Muragijimana Petronille afite imyaka 42 avuga ko bamwe mu baturage batuye muri aka karere hakiri ababyeyi batabwiza ukuri abana babo cyane cyane ku mateka y’iki gihugu ndetse hakiyongeraho amakimbirane yo mu miryango aho usanga inzangano zarabase imwe mu miryango y’abanyarwanda.

Yagize ati “Hano muri aka karere hari bamwe mu baturage batabasha kuvugisha ukuri ku mateka iki gihugu cyanyuzemo bakabeshya abakiri bato, ikindi nuko hari nindi miryango itandukanye ikirangwamo amakimbirane bigatuma bikigoranye kubugeraho kuko hakiri abantu bakinangiye”

Nzirayukuri Josephat avuga ko amaze imyaka 12 abana n’umugore we ariko atigeze agirana amakimbirane n’umufasha we kandi babanye neza ndetse akabwira abandi ko bagomba gufatanya n’abagore babo kugirango barushejo kubana neza bityo bikagera no ku bandi mu yindi miryango.

Muri aka karere hari ibikorwa byinshi bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ariko hakaba hari nizindi gahunda zitandukanye z’amatsinda aharanira kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge cyane ko mu murenge wa Nyarusange habarizwa ingo z’amahoro zihuza abakoze icyaha cya jenoside ndetse bakanabihanirwa bakarangiza ibihano byabo ariko bakaba babananabo bayikoreye mu mahoro no mu bwiyunge busesuye kandi budaheza uwariwe wese nkuko leta yu Rwanda yubakiyeho.

Ikindi ni uko muri aka karere harabarizwa imiryango isaga 500 ibanye nabi na yo ishobora kugira uruhare mu kwangiza gahunda zimwe na zimwe zigenerwa abaturage.

AKIMANA Jean de Dieu – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->