Muhanga : Abatoza b’Intore batangiye kwigishwa uko bazafasha abanyeshuri nibasubira ku ishuri

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 27/07/2020, Saa 12:48:46 Yasuwe inshuro 66

Abatoza b’Intore bo mu karere ka Muhanga batangiye guhugurwa uburyo bazafasha abanyeshuri mu gihe bazaba basubiye ku ishuri ndetse bakaba bazafasha ibigo by’amashuri gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe itorero, Gashugi Innocent avuga ko bikwiye ko abantu bose harimo n’abatoza bahagurukira rimwe kugirango hubahirizwe ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 bakazafasha umunsi ku munsi mu bigo abana bazaba bigamo kugirango nabo bige ariko banafashwa kwirinda iki cyorezo.

Yagize ati"Twatangiye gutekereza cyane ku banyeshuri kugirango igihe bazaba basubiye ku ishuri bazafashwe kugirango bakomeze kwambara neza agapfukamunwa ndetse banakarabe nkuko turimo kubikora bityo hatazabaho kwirara ugasanga hagize uwandura akaba yakwanduza abandi bityo rero abatoza b’Intore basanzwe bagira uruhare rugaragara mu gufasha abaturage aho batuye".

Uwanyirigira Console wavuze mu mwanya W’Abatoza yabibukije ko mu nshingano bafite bakwiye no kuzikomeza mu gihe gikomeye nkiki turimo kandi kugirango twuse ikivi nuko hagomba kubaho umwete n’ishyaka kugirango byose birusheho kugenda neza bityo ubufatanye burakwiye cyane kugirango tugire icyo tugeraho my guhangana niki cyorezo.

Yagize ati" Mu gihe nkiki turimo gikomeye cyo guhangana niki cyorezo cya COVID-19 dukwiye gufatanya kugirango tubashe kusa ikivi mubyo tuba twiyemeje kandi tukagira ishyaka kugirango dufashe abaturage duturanye nabo bityo tukabafasha kugera ku ntego zabo".

Hishamunda Aimable akaba umuganga muri "commande poste" yo kurwanya COVID-19 yibukije aba batoza ko ubuzima bugomba kuba ubwa mbere kugirango abantu bakomeze kwirinda ndetse abibutsa ko bakwiye kwibutsa abaturage kwirinda abantu bagakomeza imirimo yabo bafite ubuzima bwiza.

Muri uyu mwaka wa 2020 hagombaga gutozwa abasaga 1000 ariko COVID-19 gusa yaravanze cyane ituba badatozwa kugirango bakomeze gufasha abandi baturage ariko n’izindi gahunda zizakomeza hatozwe abarangije amashuri yisumbuye na Kaminuza.

Ubusanzwe kuva iki cyorezo cyagaragara mu rwanda akarere ka Muhanga kagiye kifashishije urubyiruko rw’abakoranabushake (Youth Volonteers) mu karere kose aho bafasha abantu bagana ahahurira abantu benshi nko mu masoko naho bategera amamodoka naho bajya gushaka serivisi zitandukanye.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga