Muhanga:Abanyonzi bakanguriwe kwirinda impanuka

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 23/11/2017, Saa 11:05:20 Yasuwe inshuro 1441

Abatwara abagenzi ku magare abenshi bazi nk’abanyonzi bakorera mu bice by’umujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo barasabwa ko bambara ingofero zibarinda mu gihe cy’impanuka mu rwego rwo kwirinda kuko n’urokotse urupfu agira ubumuga buhoraho.

Mu kiganiro bahawe n’umuyoboziwa polisi sitasiyo ya nyamabuye DCP Karega Jean Bosco abibutsa ko ubuzima bwabo nabo batwara ku magare bubareba bityo akabasaba ko batekereza uko bakoresha mu kwirinda impanuka ndetse no kwambara imyambaro igarura utumuri tukajya dufasha mu kazi.

Yagize ati"ubusanzwe byamaze kugaragara ko impanuka igaragayemo igare abayikoze barapfa ntakabuza kuko akenshi bahita bitaba imana nurokotse asigarana ubumuga bukomeye, ndabasaba ko mwagerageza mukirinda zitaraza mukambara ingofero zibarinda mukanambara imyambaro ibaranga bikadufasha kubamenya no kubafasha mu gihe mugize ikibazo tunazi aho mukorera bityo mu bigire ibyanyu dufashanye twirinde imvu zigizwemo uruhare n’amagare mutwara kandi mugire isuku mugaragare neza".

Niyigena Cyprien akora akazi ko gutwara abagenzi ku magare asaba bagenzi be kuba bakirinda ibintu byose bituma ubuzima bwabo bujya mu kaga ndetse bigatwara n’ubuzima bwabo bitaretse nabo dutwara.

Yagize ati"Akenshi iyo baduhaye akazi ko gutwara ibyuma n’amabati turabitwara ariko si byiza kuko bishobora kutugusha cyangwa tukangiza abo tubisikana ku muhanda tugendaho doreko n’amagare dutwara ntabwishingizi tugira ngo bwatugoboka birangira nabi duhagaritse akazi tugakuramo n’ubumuga buhoraho".

IP Ntaganira Sam akaba ashinzwe ibijyanye no kugenda mu muhanda avugako bakomeje ukwezi ko kwirinda impanuka zo mu muhanda aho kuzarangira taliki ya 03 Ukuboza 2017 ndetse akabibutsa ko impanuka z’amagare zose zabaye enye (4) mu mezi atatu ashize abazikoze 2 bagize ubumuga bukomeye butazavurwa ngo bakomeze akazi kabo.

Mu gihe mu karere kose mu mezi 3 ashize habaye impanuka 16 mu gihe 12 zose zari zikomeye naho 4 zari zoroheje hapfa abantu 5 bapfiriye aho impanuka zabereye naho 12 bakomereka bikomeye ,4 bakomereka byoroheje ,izi zose zikaba zarapimwe na polisi mu gihe mu bazikoze harimo abafite ubwishingizi.

Mu mibare igaragazwa na polisi y’igihugu itangaza ko mu mezi atatu ashize 68 bapfuye bagonzwe bambuka imihanda, mu gihe 30 bafuye bagonzwe na moto naho abasaga 23 bapfuye bagonzwe n’amagare gusa bakibutswa ko 70% byizi mpanuka zabereye hanze y’umujyi wa Kigali hakaba mu Ntara.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->