Muhanga:Abanyeshuli bemereye abadepite ko bagiye gushyiraho akabo mu guhashya ruswa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 13/03/2018, Saa 08:19:32 Yasuwe inshuro 784

Abanyeshuli biga mu rwunge rw’amashuli rwa Kanyanza A na B riherereye mu murenge wa Kiyumba akarere ka Muhanga, bemereye abadepite ko bagiye gufasha leta kwamagana no guhashya ruswa ivugwa cyane mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Byishimo Phocas,umunyeshuri wiga kuri kimwe muri ibi bigo, avuga ko bajyaga bagorwa no kuvumbura ruswa ariko ngo ubwo babimenye ngo bagiye kuba umusemburo wo guhashya abayirya.

Ati:" Ubusanzwe ntabwo twari tuzi bimwe mu bimenyetso byayo kuyirya ndetse n’uyitanga ariko twamaze kubimenya tugiye kubarwanya ntampamvu yo kwishyura ibyo twagakwiye kuba twemerewe guhabwa nta kiguzi."

Abadepite basuye ibi bigo muri gahunda yari iri mu turere twose tw’Igihugu aho abagize Inteko Ishinga Amategeko bigishaga ibijyanye no kurwanya ruswa ndetse no kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Depite Mukanyabyenda Emmanuelie watanzwe ikiganiro kijyanye na ruswa n’akarengane yibukije aba banyeshuli ko mu burezi igaragara ku barimu n’abanyeshuli aho usanga abarimu baka ruswa ishingiye ku gitsina bagaha abanyeshuri amanota kugirango bagaragare nk’abatsinze neza.

Mu bushakashatsi bwakozwe kuri ruswa bwagiye hanze mu mwaka wa 2017 (Rwanda Bribery index 2017) u Rwanda rwaje ku mwanya wa 54 ku isi mu bihugu birimo birimo ruswa nke naho muri Afurika ruza ku mwanya wa 3.

Mu rwego rw’uburezi, mu mashuli abanza iri ku kigero cya 2,6%, ayisumbuye ni 4.1% ,muri kaminuza ni 8,2% naho mu mashuli yigisha imyuga ya TVET ni 2,4%.


      

Tanga igitekerezo

-->