Muhanga: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwe guhindura imikorere yabo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 12/08/2019, Saa 18:31:44 Yasuwe inshuro 232

Mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abayobozi b’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Muhanga guhera ku rwego rw’umurenge bibukijwe ko imikorere yabo ikwiye kuba ihindura byinshi mu mibereho y’abaturage ndetse nabo bakarangwa n’imyitwarire myiza ihindura benshi mu mitekerereze.

Mu kiganiro chairperson, Uwamaliya Beatrice yahaye rwandadailynews yavuze ko aya mahugurwa yahawe aba bayobozi ari ukugirango bahagurukire hamwe bigishe abandi banyamuryango maze bose bahagurukire hamwe baharanira impinduka ziganisha aheza abaturage ndetse no guharanira ko imyitwarire yabo ikwiye kuba nta makemwa abandi bafatiraho urugero muri byose.

Uwamaliya ati"Aba bayobozi bamwe na bamwe ni bashya mu mirimo baherutse gutorerwa yo guhagararira abandi banyamuryango nubwo bamwe muribo bari basanzwe bazi imikorere y’umuryango,icyo tubashakaho ni uguhindura imikorerere ikajya ku rwego rwiza no gufata ingamba zo guhindura ibitagenda neza bikarushaho kugenda neza".

Yongeyeho ko kandi ko imikorere yabo igomba kuzana impinduka zifatika zigomba kujyana abaturage ku iterambere ryiza kandi rigizwemo uruhare natwe twese ariko ibi tugomba kubigeraho dufatanyije tugakoresha imyitwarire myiza abandi bafatiraho urugero kuko n’ubundi ni twebwe gahundaza leta zishyirirwa tugomba kuzigiramo uruhare rufatika.

Uwamaliya ati"Imikorere yaba banyamuryango bacu bose igomba kuba izana impinduka ku baturage bacu twese bigatuma tubasha kugera ku itarambere ryiza kandi ryihuse ariko bakitwararika kugirango gahunda za leta zose bazigiremo uruhare mu kuzishyira mu bikorwa".

Bangambiki Jean Pierre witabiriye amahugurwa yemeza ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ntacyo batageraho kuko izi nyigisho bahawe zizabafasha kwibutsa abo bahagarariye inshingano zabo bafite mu guteza imbere abanyamuryango babo ndetse no kwitabira gahunda zishyirwaho na leta kuko ziba zigamije guteza imbere abaturage.

Yagize ati:"Iyo urebye usanga imikorere y’umuryango iciye inzira imwe bityo ntacyo batageraho ariko aba bahagarariye abandi bagomba gukoresha inshingano zabo bagasobanurira abandi ibyiza byo kwitabira gahunda za leta kuko ziba zigamije guteza imbere abaturage".

Ni Amahugurwa yahuje abakuriye komite nyobozi ,komite ngenzuzi,urugaga rw’abagore n’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi hakiyonera abashinzwe imyitwarire ndetse na komite ngenzuzi aho buri rwego rwibukijwe inshingano zabo no kurebera hamwe uko bakomeza kuzamura umubare ndetse n’umusaruro uherekejwe n’imyitwarire myiza.



AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga