Muhanga: Abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi bahize guca umwanda

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 21/02/2018, Saa 09:16:48 Yasuwe inshuro 287

Mu nama y’inteko rusange yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Muhanga hanzuwe kuvugutira umuti ikibazo cy’umwanda n’icyo kugwingira.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya akaba n’umuyobozi w’umuryango RPF- Inkotanyi ku rwego rw’akarere avuga ko zimwe mu ngamba zafashwe harimo kurandura umwanda.

Uwamaliya yagize ati:"Muri aka karere kacu hari hamwe hagaragara ikibazo cy’umwanda ndetse n’igwingira ryabana biturutse ku mirire ariko iyi nteko rusange itumye tugira ibyo twikeburaho tutabashije gukora nk’inshingano twihaye nk’abanyamuryango ariko igikomeye twumvikanye ni uguca umwanda aho uva ukagera kuko udindiza iterambere

Tugiye kureba uko duhangana na bimwe mu bidindiza abaturage kugera ku iterambere nyaryo igihugu cyacu cyifuza, kandi tubigizemo uruhare twese tuzabasha kuwurandura tuwugire amateka".

Bamwe mu baturage twagerageje kuvugana nabo batunga agatoki ikibazo cyo kurarana n’amatungo magufi mu mazu aho usaga nibura 90% by’abatuye aka karere bose bororeye aya matungo harimo ihene, inkoko,inkwavu,ingurube ,intama n’andi atandukanye bakavugako bikigoye kuko usanga batinya ko aya matungo yabo yakibasirwa n’ubujura bagahitamo kuyiyegereza mu byumba byabo.

Dore imyanzuro10 yafatiwe muri iyi nteko rusange:

1.Ku kibazo cy’abana bagaragaraho imiririre mibi bakaba bari mw’ibara ry’umutuku n’umuhondo, inama yemeje ko nk’uko byatangiye, abo bana bose bagomba kwitabwaho bari mu bitaro kugeza igihe bazakirira, kandi mu miryango babamo hagakorwa ibikorwa byo kurwanya imirire mibi bakubakirwa uturima tw’igikoni.

2. Abanyamuryango biyemeje ko bagiye guteza imbere gahunda y’ijisho ry’Umuturanyi, ndetse no kwifashisha gahunda ziriho (nk’umugoroba w’ababyeyi, amasibo, inteko z’abaturage …) bagaragaza ibibazo byose bibangamira imibereho myiza y’abaturage kandi banafata iya mbere mu kubishakira ibisubizo.

3. Abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Muhanga ku nzego zose, bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta biyemeje gukemura ibibazo byose by’umwanda bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2018, kandi bagakomeza ubukangurambaga kugira ngo hatazongera kuboneka ingo nshya zifite ibibazo nk’ibi

4. Kugaragaza abantu bagifite ibibazo by’umwanda n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza, buri wese wagaragaye agahabwa abantu bamukurikirana bamufasha kuva muri ibyo bibazo burundu.

5. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Muhanga biyemeje ko akarere ka Muhanga batazongera kugaragara mu turere dufite ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage.

6.Ku kibazo cy’amazu ashushe nka Nyakatsi, Abanyamuryango biyemeje ko bazafasha abatishoboye kubona isakaro, buri munyamuryango akazatanga umusanzu udasanzwe bijyanye n’ubushobozi bwe.

7. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa MANIFESTO y’Umuryango FPR Inkotanyi, Abanyamuryango biyemeje gukoresha imyanya bafite mu buyobozi bw’inzego zitandukanye barimo, ibikorwa bikubiye muri gahunda ndetse bakabigira ibyabo bakanabishishikariza abo bayobora.

8.Abanyamuryango biyemeje kujya bitabira inama z’Umuryango ku mudugudu no kwitabira ibikorwa bihakorerwa, ntibabiharire abaturage bitwaje ko bo batowe ku nzego zo hejuru.

9. Abanyamuryango bishimiye uko ibikorwa byaribiteganyijwe byashyizwe mu bikorwa, biyemeza gusigasira ibyo bagezeho no kurushaho gukora byinshi kurushaho mu minsi iri imbere.

10.Nyuma yo guhabwa ikiganiro ku myitwarire ikwiye Umunyamuryango, muri rusange hashimwe imyitwarire y’Abanyamuryango, maze Abanyamuryango biyemeza kurushaho kugira imyitwarire ikwiye, bitabira kandi bakubahiriza igihe muri gahunda zose ziba zateguwe.

11.Abanyamuryango biyemeje gushyira mu bikorwa imyanzuro yo mu nama Nkuru y’Umuryango wa FPR INKOTANYI ku rwego rw’Igihugu.

Nyuma yo gufata iyi myanzuro bakaba bahise banatangira gahunda yo gukangurira abatuye aka karere bahereye ku inzu ku yindi natwe tuzakomeza kubagezaho uko iyi myanzuro izagenda igerwaho nubwo buri wese asabwa uruhare rwe mu kunoza iyi gahunda hahashywa cyane umwanda n’imirire mibi.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Muhanga

AKIMANA Jean de Dieu


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Abyssin Sabin   |   ku wa 21/02/2018, Saa 14:25

    Igitekerezo*Nibyo kwishimira FPR oyeeeee!!!!*

Tanga igitekerezo

-->