Muhanga: Abangavu babyariye iwabo barasaba RIB kubafasha guhana ababateye inda

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 6/05/2019, Saa 18:45:19 Yasuwe inshuro 3958

Abangavu batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure baravuga ko bagiye gutanga amazina yababateye inda kugirango baryozwe ibyaha by’ihohoterwa bakorewe bikabagiraho ingaruka zo gucikiriza amashuri n’ubuzima bukaba nabi.

Ibi byagurutsweho ubwo baganirizwaga n’umuryango ihorere Munyarwanda mu bukangurambaga bwo kubibutsa ko nubwo bahuye niki kibazo ariko birinda kongera gusama izindi nda kuko byarushaho gushyira ubuzima bwabo mu kangaratete.

Iradukunda Mediatrice wabyaye afite imyaka 15 avuga ko niwabo batazi uwamuteye inda kubera kumugirira ibanga.

Yagize ati"Njyewe sinakomeza kwihanganira amakosa yakozwe n’umuntu w’umugabo kuko yanteye inda ambwira ko ntacyo nzabura kandi azamba hafi ariko kuva nabyara ntacyo aribwira kandi yarambwiye ko azamfasha ndetse tukabana ".

Si uyu wenyine kuko hari nabandi batewe inda n’abakoresha babo bagahita babirukana birinda ko ibisebo byajya ku miryango yabo bityo ngo igihe kirageze ngo bagaragaze ababateye izi nda zavuyemo abana babuze abo bandikwaho nkababyeyi babo.

Mukamana Alice watewe inda n’umukoresha we yemeza ko nubwo yirukanwe yahawe ibyangombwa bike yifashishije ariko umwana amuvuna cyane bityo atakomeza kumuhishira.

Yagize ati"Ntago narinzi ko umuntu mukuru yankorera ibyo nakorewe yitwa ngo ni umukoresha wanjye kugera naho anyirukana namara no kubyara ngo ntazamusebya umwana akaba agejeje imyaka hafi itatu ntaramwandikisha,nagiye gushaka amafaranga ngo mbashe kwiteza imbere nkorerwa ibi inzozi najyanye zihita zirangira ngarutse ababyeyi baranyakira ariko ntikabura kuko twabanye nabi ,nzamuvuga rwose RIB ibimuryoze".

Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga ,URUSARO Anasthasie avuga ko bikwiye ko abagiye bahohotera abana bahanwa hakurikijwe amategeko nababiteganya bakabihungira kure.
Yagize ati " Birakwiye ko aba babyeyi bavuga ababateye inda kugirango bahanwe hisunzwe amategeko ndetse abandi babicikeho kuko bangiza inzozi z’abana n’ababyeyi babo".

Mugisha Jules uhagarariye umuryango IMRO mu karere ka Muhanga avuga ko bikigoye ko aba bangavu bose batewe inda bavuga abazibateye ndetse ugasanga bikiri imbogamizi ariko kuba babahuza bibubakamo ikizere cyo guhishira ababangirije inzozi kuko urabona ko harimo abasubiye ku mashuri abandi bagatinya gusubirayo bakirerera abana nubwo harimo nababyara bakumva bakwitura abana babyaye ubugome bakorewe nababateye inda.

Nubwo ibi bivugwa yuko hari abangavu bamwe na bamwe babyara na nyuma yo guhohoterwa ndetse abandi bakabangamirwa nuko hari abicwa nyuma yo guterwa inda bagapfa bagambaniwe bakarogwa nkuko hari umwana wo mu murenge wa Kabacuzi bivugwa ko yarozwe agapfa.

Mu karere ka Muhanga umwaka ushize hagaragajwe ko abangavu 260 batwaye inda bahohotewe kuko bazitwaye batarageza ku myaka y’ubukure naho mu mabarura yakozwe mu gihugu cyose hagaragajwe ko abasaga ibihumbi 18 babyaye imburagihe ari naho bahera basaba ko ubugenzacyaha bwatangira guta muri yombi abagiye bakorera ihohotera aba bangavu.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga