Muhanga :Abana bahize abandi mu gusoma bahembwe ababyeyi babo bahabwa umukoro

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 6/02/2020, Saa 20:21:18 Yasuwe inshuro 33

Abana bahize abandi mu gusoma no kwandika inkuru bahembewe kuba bararushije abandi mu myaka 2 ishize (2018 na 2019) ababyeyi bahabwa umukoro wo guha abana umwanya bagasoma ibitabo biyungura ubwenge ndetse abana bavuga ko ababyeyi bababera intambamyi

Ni mu muhango wabereye mu ishuri nderabarezi rya Muhanga (TTC Muhanga) riherereye mu karere ka muhanga mu murenge wa Shyogwe.
Mukayibanda Prisca wari uhagarariye ubuyobozi bw’aka karere yibukije ko bashobora kugira umubare mwinshi w’abana bazi gusoma ndetse no kwandika bitewe nuko babahaye umwanya uhagije wo kubikora ndetse bakanabayobora bakabasha kunguka ubundi bumenyi buruseho.

Yagize ati " Nibyo koko abana bitabiriye aya marushanwa ariko hari abagaragaza ko batabona umwanya wo gusoma ariko twese ababyeyi dukwiye gufatanya nizindi nzego tugafasha abana kugirango bige kurushaho kuko ntago bihagije dukwiye kubafasha twese dufatanyije ".

Yongeyeho ko buri rwego rukoze ibyarwo haba ababyeyi,abarezi,ubuyobozi bwite bwa leta,abafatanyabikorwa bafashije abana kwiga gusoma no kubara byagenda neza cyane buri rwego rugakora ibyarwo.

Umuhoza Alice ni umunyeshuri mu mashuri abanza ya Shyogwe avuga ko asoma rimwe na rimwe ari ku ishuri naho mu rugo atabasha kubona umwanya uhamye kuko bamuha imirimo yo gukora ntabashe kubikora uko bikwiye binamugiraho ingaruka zo kudatsinda iri somo.

Yagize ati": Nsoma igitabo rimwe na rimwe iyo ndi ku ishuri,iyo ngeze mu rugo ntabwo binshobokera kuko usanga ngera mu rugo nkarera barumuna banjye cyangwa nkajya kuvoma no kwahirira amatungo bikarangira ntabonye uko nongera kwiyibutsa n’amasomo nize bigatuma nsindwa gusa ibi byose mbikoreshwa n’ababyeyi kandi sinabasuzugura".

Habiyaremye Eugene umwe mu babyeyi baje kwifatanya n’abana babo avuga ko batarabikora neza kuko umwana utahawe umwanya ntashobora no kwandika inkuru ye kandi neza,usanga abana bava ku ishuri bagahabwa imirimo iganza amasomo yagiye ku ishuri kuko iyo mirimo iba yamutwaye umwanya wo kwiyibutsa ibyo yigiye ku i shuli.

Aya marushanwa ategurwa na Minisiteri y’Uburezi muri gahunda ya Andika Rwanda agahuza abana biga mu mashuri abanza ndetse n’Ayisumbuye agahera ku rwego rw’ikigo bikagera ku rwego rw’Igihugu.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abana bo mu mashuri abanza bagera mu myaka yo hejuru batazi no kwandika amazina yabo bagera ku kigero cya 13 % barangiza amashuri abanza batazi gusoma ibi bakaba byatangiye gushakirwa umuti nyawo kugira ngo uyu mubare ugabanuke.

Abanyeshuri bahize abandi bahawe ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by’ishuli

AKIMANA Jean de Dieu @ rdn -Muhanga