Muhanga: Abakoresha barasabwa guteganyiriza abakozi babo bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 24/01/2018, Saa 14:48:58 Yasuwe inshuro 691

Umukozi uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize cy’u Rwanda muri karere ka Muhanga arasaba abakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro guteganyiriza abakozi kuko ari igikorwa kimwe cyo kurinda ubuzima n’umutekano wabo mu kazi bakora gakunze guhitana benshi.

Mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe na Minisiteri y’umurimo (Mifotra) yabereye mu karere ka Muhanga GATARI Eugene umukozi wa RSSB mu karere ka Muhanga yasabye abakoresha ko bafite inshingano zo guteganyiriza abakozi nabo bakitangira imigabane yabo.

Yagize ati:"Mwebwe abakoresha ni mwe mufite uruhare rwo gutuma abakozi banyu bagira uruhare mu kwiteganyiriza ejo haza bityo ndabibutsa ko umukozi ugukorera uko yaba ameze kose agomba gutangirwa imisanzu ikazamugoboka mu gihe ubuzima n’umutekano byabo byahuye n’ibizazane. Wowe buriya iyo ukoresha umukozi ntumutangire umusanzu ugomba kumutangira amategeko arakureba abenshi muri mwe mwirengagiza izi nshingano zo kurinda abakozi banyu".

Umwe mu bakozi ukora muri kimwe mu birombe bibarizwa mu karere ka Muhanga avuga ko umukoresha we amutangiye umusanzu atakwanga nawe kwitangira kuko nubundi ni we bizagirira akamaro mu gihe kizaza yaba akiri cyangwa yaravuye mu kazi.

Kanyarwanda Innocent akaba umuyobozi wa Dukundane Mining Company ikorera mu murenge wa Muhanga, mu kagali ka Nyamirama avuga ko we abakozi be abafasha kugira ubuzima bwiza n’umutekano akabashakira ubwishingizi bugomba kubagoboka mu gihe bagize ibibazo mu kazi ndetse akongeraho ko kuba bamwe muri bagenzi be bahuje umwuga badatangira abakozi babo imisanzu y’ubwiteganyirize bituruka ku kuba abakozi bagenda bahindagurika buri munsi kubera ubucukuzi bukorerwa mu mirenge hafi ya yose yaka karere.

Tumwine Venant akaba umugenzuzi w’umurimo muri aka karere (Labour inspection) muri Muhanga avuga ko impamvu zo kudateganyiriza abakozi biterwa no kuba abenshi ntamasezerano bagira muri izi kampani bakorera bakabarwa nka ba nyakabyizi ndetse ikaba impamvu ituma bahora bahindura aho bakorera kuko bo baba biteguye gukorana n’umushoramari wese uje kuko nta wuba afitanye amasezerano runaka y’akazi.

Yongeraho ko baramutse bafite amasezerano byakoroha no kubateganyiriza bityo akibutsa abakoresha ko umuntu wese ukora kandi afite amasezerano byoroshye gukorana nawe.

Mu mirenge igize aka karere yose uko ari 12 ahenshi hacukurwa amabuye y’agaciro usibye imirenge ibarizwa mu gice kigizwe n’umujyi .

Bigaragara ko ubukungu aka karere gafite bushingiye ku mutungo kamere urimo n’aya mabuye y’agaciro aho bacukura amabuye arimo coltan,casseterite na wolfram.

Mu karere ka Muhanga habarurirwa kompanyi 37 zikora ubucukuzi bw’aya mabuye mu birombe 58.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->