Muhanga:Bahangayikishijwe no gukora mu biryo ariko ntibemererwe kubiryaho

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 28/11/2018, Saa 08:03:26 Yasuwe inshuro 419

Bamwe mu bakozi bakora mu mahoteri n’amarestora akorera mu mujyi wa Muhanga, baravuga ko abakoresha babo bagiye kubicisha inzara n’inyota bigeretseho no kubahemba umushahara w’intica ntikize.

Ibi byagarutsweho mu nama y’umunsi umwe yateguwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB) yabahuje n’abakora mu muhoteli n’amaresitora bikorera mu karere ka Muhang.

Uwimana Fiona ni umwe mu bakora muri aya mahoteri n’amaresitora. Avuga ko, uku gukora mu mafunguro ariko ntuhabwe uburenganzira bwo gufata ifunguro bishobora gutuma bamwe mu bakozi banahemukira abakoresha babo.

Yagize ati:"Ibi bintu bikomeje gutya ntaho twaba tugana kuko guha abantu ibyo utazi uko bimeze, akenshi ni ugutumye kumuteguriza ibyo aza kurya usanga abirya avuga ko nta cyanga bifite ku buryo no kumusobanurira bitugora. Ndabasaba ko mwadukorera ubuvugizi abakoresha bacu bakumva ibibazo byacu."

Hakizimana Florent ni umukozi ukora muri Mater Dei iherereye mu karere ka Muhanga. We avuga ko aba bakozi bakora mu mahoteli n’amarestora bafite uruhuri rw’ibibazo, kuko ngo haba n’ubwo n’umushahara mucye bahembwa ugumanwe
n’umukoresha bikabaviramo kudindira mu iterambere kandi barakoze.

Icyo aba bakora mu mahoteli n’amaresitora bahurizaho ni uko, abakoresha babo bakwiye kumenya ko n’ubwabona inyungu byose biturka ku bakozi bafite. akaba ariho bahera basaba ko bahabwa uburenganzira.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB), Nsabimana Emmanuel ahagarariye ishami ry’ubukerarugendo, ashinzwe ishami rigenzura ibijyanye n’itangwa rya serivisi no kubungabunga ibikorwa by’ubukerarugendo. Yemeza ko gufata nabi umukozi ukoresha ushobora gutakaza abakugana

Ati:" Mu gihe abakozi batafashwe neza ibigo bakorera bitakaza ababigana. Abakoresha batitaye kubo bakoresha, n’ibi byo kuba batabona ibyo kurya ku gihe, ntabwo mwashobora kuzuza inshingano zanyu. Bigomba gucika."

Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 /8/2018, mu ngingo ya 122 ivuga ko, utita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima abihanirwa kuko bifatwa nk’iyica rubozo. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe umwana cyagwa umuntu udashoboye kwirwanaho kubera imiterere y’umubiri we cyangwa ubwenge, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15. Iyo uwakoze icyaha yarafite ubushake bwo kwica, igihano kiba igifungo cya burundu.

Mu mwaka wa 2017, Ibipimo byagaragajwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoberere ko itangwa rya serivisi riri ku kigero cya 74.4%, mu gihe ibyateganywaga mu igenamigambi rya kabiri (EDPRS II) ryerekanaga ko ikigero cy’itangwa rya serivisi cyagomba kuba kiri kuri 85%.

Bamwe mu bakora mu mahoteli n’amaresitora baravuga ko abakoresha babo babicisha inzara

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – MUHANGA


      

Tanga igitekerezo

-->