Muhanga: Abakiriye abatawe bakivuKa ngo bafite ikibazo cyo kubabwira inkomoko yabo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 16/08/2019, Saa 17:14:48 Yasuwe inshuro 68

Ibi ni ibyarutsweho mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com, aho bemeza ko bigoye kubwira umwana ko yakuwe mu gihuru, mu bwiherero ndetse n’ahandi yatawe n’umubyeyi wamwibarutse.

Malayika Murinzi wahinduriwe izina tumwita (Mukandori) yavuze ko, umwana w’umukobwa yise Fabiola yamutoraguye mu ishyamba. Kuri ubu ngo a kubimubwira biramugora cyane.

yagize ati" umubyeyi we yamutaye mu ishyamba ariko sinzi ko byakoroha mbimubwiye.”

Mugabonake Esdras nawe ufite umwana yakiriye nk’umwana we mu rugo, we akaba yaramawise Byishimo Cedric. Amakuru afite ngo ni ay’uko uwo mwana yakuwe mu bwiherero .

Yagize ati: "Umwana namwakiriye ari uruhinja ariko ubu afite afite imyaka 11, nabuze aho nahera mbimubwira kandi ahaora abimbaza.”

Kuri iki kibazo umukozi w’umuryango uharanira ko umwana wese arererwa mu muryango (Hope and Home for Childreen) witwa Dukoshe Paradi Pascal avuga ko guhita ubwira umwana ikibazo cyamubaye mu bwana bwe biragoranye kuko bimwica mu mutwe, gusa ngo amaze guca aeknge wabimubwira.

Umukozi w’umuryango uharanira ko umwana wese arererwa mu muryango (Hope and Home for Childreen) Dukoshe Paradi Pascal

Yagize ati"Nibyo koko ba malayika barinzi bakunze kuvuga ko batabasha kubwira abana bakira aho bakomoka, mu gihe bagize amatsiko cyangwa babibwiwe n’abandi. Birakwiye ko babibabwira bamaze kugera mu kiciro cyo kuba yafata icyemezo runaka ku buzima bwe”.

Muri rusange abana bakirwa n’iyi miryango, bavuga ko igihe kigera aba bana bakamenya ko batabyawe, n’ababarera bakagirana ibibazo bitandukanye kuko bashinja iyi miryango kubabeshya.


Umukozi w’umuryango uharanira ko umwana wese arererwa mu muryango (Hope and Home for Childreen) Dukoshe Paradi Pascal

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga