Muhanga:Abajyanama basize baterekanye ahazashyirwa irimbi, ninde basigiye umukoro?

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 10/01/2021, Saa 06:55:48 Yasuwe inshuro 353

Hashize imyaka 5 Njyanama y’aka karere itowe ndetse yemeza ahagomba kujya irimbi ariko nyuma hateganywamo kubakwamo umushinga wa Hoteli ihuriweho n’utundi turere dutatu bityo bashoje manda baterekanye aho rizimurirwa ninde usigiwe umukoro wo kuzaherekana.

Abatuye mu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo bemeza ko muri iyi manda hakozwe byinshi ariko bakemeza ko ishoje manda itabashije kwereka ahagomba kwimurirwa irimbi rusange kuko abapfushije abantu babajyana mu birometero hagati ya 5 na 6 bjya gushyingura.

Mutabazi Narcisse afite imyaka 58 kandi atuye muri uyu mujyi avuga bashima Njyanama yaka karere mu myaka itanu ishize ariko bibagiwe ko abantu babyara abandi bagapfa bityo bikaba bibabaje.

Yagize ati" Mu myaka 5 ishize mbona Njyanama yaka karere yakoze imihanda ndetse n’ibindi bitandukanye ariko yibagiwe ko tugenda tubyara kandi tukanapfusha bityo rero twakagombye kuba dufite aho dushyingura hafi y’umujyi".

Mukasano Martha afite imyaka 47 avuga ko mu minsi ishize bashyinguraga mu irimbi rya Munyinya bararifunga kubera kuzura, kugeza ubu umuntu upfushije uwe amujyana mu irimbi riherereye mu murenge wa Shyogwe cyangwa i Cyeza ahitwa ku Kivumu.

Yagize ati"Mu minsi ishize abapfushaga abantu bose babajyanaga i Munyinya cyangwa i Shyogwe cyangwa i Cyeza ariko naho ubonako hamaze gusa nahuzura kugeza ubu upfushije umuntu akora urugendo rw’ibirometero 7 bishobotse baduha irimbi hafi hano kugirango tubone aho dushyingura abacu".

Ni iki cyatumye hataboneka irimbi rusange ry’Akarere ?

Kuva mu mwaka wa 2016 nibwo Inama Njyanama yaka karere yemeje ko irimbi ryako rigomba kujya mu murenge wa Shyogwe mu kagali ka Mubuga nyuma haza kwemezwa ko bihinduka kubera ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye batishimiye ko hajya irimbi kubera uko hateye.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga,Shyaka Theobald avuga ko bagize intege nkeya cyane kuba muri manda barangije batarigeze bahuriza kuho irimbi rizajya kuko aho bari batekereje hahinduriwe hakaba hagiye kuzubakwa hoteli y’inyenyeri hejuru yenye bityo rikaba rigomba gushakirwa ahandi rizajya nubwo manda yacu irangiye abazadusimbura bazabikoraho kuko ni ikibazo kigaragara kigomba kwihutishwa abapfusha ababo bakabona aho bashyingura.

Yagize ati"Twagize intege nkeya muri iyi manda kuko mbere hose twari twemeje ko rigomba kujya mu kibanza twari twabonye kingana na hegitari 17 ariko mu bushishozi bw’inzego n’abafatanyabikorwa bose bemeza ko ridakwiye kujya hariya gusa ninikibazo gikomeye cyo gukemurwa byihuse abazadusimbura bafite umukoro wo kuzarishaka nibamara kuza kugirango abazapfusha abandi babone aho babashyingura ariko nibifashishe aho I Shyogwe cg ku Kivumu kuko ariho hahari".

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 niho hamenyekanye amakuru yuko ahari ikibanza cyagombaga gushyirwamo irimbi ritakihashyizwe kubera ko hari ubutaka bwakoreshwa ikindi kintu bityo hemezwa ko hagomba kwimurirwa umushinga ukomatanyije uturere twahoze turi muri Perefegitura ya Gitarama aritwo Ruhango ,Muhanga na Kamonyi (RMK Hotel) maze Inama Njyanama yaka karere yemeza ko irimbi rizashakirwa ahandi.

Mu butaka bwagombaga kwimurirwaho bivugwa ko mu biro by’ubutaka byemwje ko ari ubwa Leta nyuma basanga atari ubwaryo bituma uyu mushinga wo gushaka irimbi uba uhagaze.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Muhanga