Muhanga:Abagizi ba nabi bivuganye umuzamu w’akabari

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 15/12/2017, Saa 12:18:16 Yasuwe inshuro 2573

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu ni bwo mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye,Akagali ka Gahogo, hamenyekanye inkuru y’uko umuzamu wacungaga umutekano mu kabari kitwa “New Bar-Resto One Love”hazwi nko kwa Flugence yishwe n’abataramenyekana.

Umunyamakuru wa RWANDADAILY NEWS wageze aho ibi byabereye akaganira na bamwe mu baturage bahaturiye bamubwiye ko batazi uwishe uwo muzamu, ariko ko yaba yishwe n’abajuru bari baje kwiba muri ako kabari.

Umuturage witwa Habanabakize Gaspard ukorera hafi yahabereye ubu bwicanyi yagize ati:”Nanjye ndabyutse nsanga umurambo w’umusaza warindaga hano uri hariya ,sinamenye igihe byabereye kuko sinigeze numva n’induru ,gusa nge ndacyeka ko baba ari abajura bari baje kwiba akagundagurana n’abo bikarangira bamwishe.”

Undi twaganiriye ni uwitwa Jean Bosco wari witwaje ibikoresho bijyanye n’ubwubatsi wari uje gusana z’imwe mu nyubako ziri muri ako kabari.

Yagize ati”Twari tuje gutera igipande muri ziriya bingalo,nuko tuhageze dusanga umusaza waharindaga ngo bamwishe,twumvise ngo ni ibisambo byari bije kwiba. “

Inzego zishinzwe umutekano ziracyakora iperereza ngo hamenyekane abagizi ba nabi bishe uyu nyakwigendera.

Photo:Internet


      

Tanga igitekerezo

-->