Muhanga:Abaganga bake n’ibura rya Ambilance i Kabgayi biteje inkeke

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 5/03/2018, Saa 16:26:30 Yasuwe inshuro 520

Mu byo Dogiteri Nteziryayo Philipe uyobora ibitaro bya Kabgayi asanga biteje inkeke ku buryo hakwiye kugira igikorwa byihuse harimo ikibazo cy’imbangukiragutabara n’ikindi cyuko bagikeneye kongererwa umubare w’abaganga bo kwita ku barwayi.

Mu ijambo rye yagejeje kubitabiriye umunsi wahariwe abarwayi muri ibi bitaro yavuze ko bikibagora kukwita ku barwayi mu gihe ubu zimwe muri Ambilance bahoranye ziri mu igaraji ndetse bakaba basigaye bifashisha imodoka zisanzwe kugirango bafashe abarwayi kugezwa aho bahererwa ubuvuzi bwihariye, kandi ngo uretse n’ibyo abaganga ni mbarwa mu bitaro.

Yagize ati:"Ariko dufite ikibazo gikomeye cy’uko imbangukiragutabara 7 dufite 3 zikorera mu bigonderabuzima bya Nyabinoni, Gitega na Nyabikenke naho ku bitaro dufite 4 ariko ubu harakora 1 kuko 3 zose ziri mu igaraji ndetse dusigaye twifashisha imodoka zisanzwe ngo dufashe abarwayi gusa zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko ntiziba zujuje ibisabwa nk’abakeneye umwuka wo guhumeka nk’ababyeyi batwite ".

Yongeyeho ko kandi hagikenewe abandi baganga b’inzobere kuko bakiri bacye akavuga ko kugeza ubu bamaze guhabwa abandi baganga 3 hakaba hagikenewe nibura abandi 4 ngo ibi bitaro bijye bitanga ubuvuzi kuri bose no kubohereza ku bindi bitaro bigabanuke kuko kugeza ubu ngubu nta mugore ugiye kubyara ucyoherezwa hanze y’ibi bitaro.

Nyiricyubahiro umushumba wa diyoseze ya Kabgayi musenyeri Samalgde Mbonyintege yibukije abakozi ndetse n’inshuti z’ibi bitaro ko nta gihe na kimwe bazakora hatari ibibazo kuko sosiyete itagira ibibazo nubwo tutabyishimira ntacyo yageraho akabasaba ko bakomeza kwitabira akazi no gufasha ababagana bityo bagakomeza kwita ku kiremwamuntu.

Depite Mukanyabyenda Emmanuelie avuga ko ubuvugizi bucyenewe kandi azabukora nawe akemeza ko ibibazo n’ibindi byose byagaragajwe by’imbangukiragutabara zishaje zigomba gusimbuzwa hitabwaho ubuzima bw’abazikoresha, amazu ashaje ndetse n’ubucye bw’abaganga bugomba kwitabwaho hakanongerwaho aho ababyeyi bafatanyiriza n’Imana kurema hakwiye kwitabwaho by’umwihariko bityo ibi bitaro bigakomeza kwita ku barwayi bahivuriza bakongera kubona ubuzima.

Mu mibare igaragazwa n’ibi bitaro ni uko nibura ku munsi bakira abagera kuri 400 aho abasaga hagati ya 100 na 130 bivuza bataha indwara zitandura ku munsi naho indembe zigana ibi bitaro ku munsi bagera kuri 15 na 30.

Ababyeyi babyara ku munsi basaga 35, inkomere n’abivuza amenyo iyo babaye bacyeya bagera kuri 30 ku munsi ari naho bahera basaba gufashwa kubona izi mbangukiragutabara kuko hari abajyanwa i Kigali mu bitaro byitiwe umwami Faisal.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->