Muhanga:Abagabo barakangurirwa kwisiramuza hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Sida

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 11/12/2020, Saa 12:33:54 Yasuwe inshuro 94

Abagabo bagera kuri 39% nibo bamaze kwikebesha nka bumwe mu buryo bwagaragaje ko bwakoreshwa mu gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida ariko hagakomeza gukoresha n’ubundi buryo busanzwe bukoreshwa.

Ibi babitangaje mu nama ngaruka gihembwe isanzwe ihuza ubuyobozi butandukanye bufite aho buhurira n’ubuzima n’umuryango nyarwanda ihorere Munyarwanda usanzwe ufite ikorwanda bitandukanye byo kurwanya Sida no gukangurira abakora uburaya kwirira banarinda ababagana.

Bamwe mu bagabo twabashije kuganira bavuga ko iyo bikebesheje ibitsina byabo biba bito kandi hakaba hari abagore badakunda abagabo bikebesheje.

Murenzi Thomas wemeye kutuganiriza avuga ko hari abagore badakunda abagabo bikebesheje ndetse akongeraho ko abagabo bikebesheje ibitsina byabo biba bito cyane.

Yagize ati"Yewe sinabikora kuko umugore wanjye yarambujije ngo iyo wikebesheje igitsina kiba gito ndetse hari n’abagore batabikunda bavuga ko iyo mukoranye imibonano mpuzabitsina ngo ntacyo wumva".

Mukamurenzi Drocella wabashije kuduha amakuru yatubwiye ko azi abagore bagenzi be azi bashatse abagabo bakebwe ariko bajya gushaka abagabo batigeze bikebesha kubera ko babonyemo ibanga.

Yagize ati"Hari abagore nziranye nabo bashatse abagabo bikebesheje ariko bambwiye ko bajya gushaka abagabo batigeze bikebesha kuko bakunda abameze gutyo kuko ngo babonyemo ibanga gusa ntibigeze bambwira iryo banga".

Umukozi w’umuryango Nyarwanda ihorere Munyarwanda, Mugisha Jules avuga ko hakenewe imbaraga nyinshi kugirango abagabo bakangurirwe kugira uruhare mu kurwanya ubwandu bushya bwa Sida bakaba bakikebesha kandi akomeza avuga ko ntangaruka bigira ku bugabo bw’abagabo.

Yagize ati "Abagabo nibakangurirwa kwirinda bakanakangurirwa kwikebesha byafasha kugabanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida kuko biragaragara ko abamaze gukebwa baracyari hasi cyane bityo birakwiye ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kwamagana abashobora kugira uruhare mu guha icyuho ubwandu bushya, kugeza ubu usanga abasaga 3% mu rwanda bafite ubwo bwandu mu mubiri wabo bakaba bagera ku bihumbi 203.000 bose bagendana n’agakoko gatera Sida.

Umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Muhanga, Umutoniwase Sosthene avuga ko mu bikorwa by’ubuzima bategura bagiye kwibanda ku bagabo baboneza urubyaro no kwikebesha kugirango bave mu bagira uruhare mu ikwirakwiza ry’icyorezo cya Sida.

Abasaga 3% by’abanduye agakoko gatera Sida ntibafata imiti igabanya ubukana nabo bashobora kugira uruhare mu kwanduzanya aka gakoko bityo abantu bose barakangurirwa kwirinda kugirango batanduza abandi bagashyira ubuzima bwabo mu kaga k’igihe cyose.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga