Muhanga : Abafite ubumuga bijejwe gufashwa kurushaho, amatsinda 3 agenerwa inkunga

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 4/12/2020, Saa 16:40:47 Yasuwe inshuro 102

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent yabwiye abafite ubumuga ko badakwiye kwiheba kuko ubuyobozi bwiteguye kubafasha kurushaho bagahabwa ibyo basanzwe bahabwa birimo amagare n’ubuvuzi musanzwe bahabwa.

Ibi yabitangaje ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumugande wanahujwe n’Inteko rusange yabo ku rwego rw’Akarere.

Kayiranga ati"Mu buzima mubamo abenshi burakomeye kubera ibibazo muhorana ariko ntimukwiye kwiheba kuko ubuyobozi burabizi kandi burabibona kandi bwiteguye kubafasha kugirango mubashe gukomeza kubona amagare n’ubuvuzi musanzwe muhabwa kuko ntabwo twifuza kubona muhora mu bibazo bitandukanye".

Komiseri ushinzwe ubukungu mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Muhanga,Aimable IRIHOSE yavuze ko abafite ubumuga biyemeje gukomeza guharanira iterambere ryabo, baboneraho gusaba Leta n’abafatanyabikorwa kurushaho kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byabo kugirango babashe kwiteza imbere cyane ababa mu matsinda.

Yagize ati" Twebwe dufite ubumuga twiyemeje guharanira iterambere ryacu kugirango tudahora duteze amaboko abaterankunga ariko turifuza ko abaterankunga ndetse na leta nibarusheho kutwongerera ingengo y’Imari dusanzwe tugenerwa kugirango turusheho gufasha ibikorwa by’abagenerwabikorwa bacu tubicishije mu matsinda bahuriramo".

Muri uyu muhango kandi amatsinda 3 y’abagore bafite ubumuga yagenewe amafaranga miliyoni 1 600 000 mu mafaranga yu Rwanda yo kubafasha gukomeza kwiteza imbere biciye mu mishinga bakora.
Mu myaka 5 ishize w’ingengo y’imari ya 2019-2020 abafite ubumuga bakoresheje gukoresha amafaranga mbumbe angana

Mu Myaka 5 ishize, ibikorwa byakorewe abafite ubumuga bifite agaciro ka 717.000.000 harimo miliyoni 540.000.000frw yaturutse mu bafatanyabikorwa b’Akarere;na 45.500.000 yatanzwe n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD)naho 122.250.000frw ni uruhare rw’akarere harimo miliyoni 113.000.000 yakoreshwejwe ku nzu zubakiwe abafite ubumuga, naho miliyoni 9.250.000 yakoreshejwe mu kazi ka buri munsi.
Akarere ka Muhanga gafite aba 5098 bazwi bafite amakarita agaragaza ubumuga bafite ari nayo akoreshwa mu gihe bashyirwa mu byiciro byabo hagamijwe kureba uko bafashwa.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga