Muhanga : Abafite ubumuga baravuga ko inkunga zabo zihabwa abifite

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 4/12/2018, Saa 09:23:22 Yasuwe inshuro 290

Ibi babigarutseho ubwo Isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka, wahariwe abafite ubumuga.

Ntakirutimana Jean Damascene utuye mu kagali ka Gahogo mu mudugudu wa Nyarucyamu ya III, we yemeza ko hari igihe bashyirwa ku rutonde rw’abemererwe ubufasha, ariko amaso agahera mu kirere bwarahawe abafite ubushobozi ari nabyo bituma bamwe muri bo bajya gusabiriza.

Yagize ati :"Tubona intonde zikorwa ngo tuzahabwe ibi nibi, ariko tugategereza amaso agahera mu kirere. Ahubwo ukumva ibyo Twakagombye guhabwa, byahawe abandi banafite bushobozi."

Akomeza avuga ko bituma batabona ubwisungane mu kwivuza, bamwe bagahita bayoboka iy’umuhanda gusabiriza.

Perezida w’inama Njyanama mu murenge wa Nyamabuye, Munyakayanza Gonzalve yibukije abafite ubumuga bahatuye ko batagomba kwitwara uko bishakiye ngo bumve ko ari igice kigomba kwitabwaho kurusha abandi, anabibutsa ko kujya mu muhanda bagiye gusaba bihanirwa n’amategeko.

Yagize ati :"Mugomba kubaho neza kandi mugafatanya n’abandi gukomeza kwiteza imbere, biciye mu byo mukora ariko bitabangamiye imibereho rusange. Nti mugomba kwitwara uko mwishakiye Kuko mufite ubumuga. Ugasanga bamwe muri mwe, mwagiye mu muhanda gusabiriza ! ibyo, bihabanye n’umuco wacu."

Uyu muyobozi yakomje ababwira ko bagomba kumenya ko, gusabiriza bihanirwa n’amategeko.

Bamwe mu babaye abana bafite ubumuga kimwe n’abafite ubumuga baganiriye na www.rwandadailynews.com bavuga ko bagihura n’ibibazo bitandukanye bagasaba ko leta yabafasha bigakemuka.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Murenge wa Nyamabuye, Ndayisaba Jean Marie Vianney yemeza ko imibereho y’abafite ubumuga ikwiye gukomeza kwitabwaho.

Yagize ati :"Leta idufasha muri byinshi, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bakaduha amagare yo kwifashisha. Ariko imibereho yacu iracyakeneye byinshi byo kwitabwaho. Hari ahantu henshi tujya kwaka serivisi nti tubashe kuzaka uko bikwiye, kubera imiterere yaho, akenshi ugasanga hari abakomeza kubaho badafite ikizere cyejo hazaza."

Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga watangiye kwizihizwa mu mwaka w’1992.
Muri aka karere ka Muhanga harabarirwa abafite umumuga basaga 5098.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Murenge wa Nyamabuye Ndayisaba Jean Marie Vianney




AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->