Muhanga:Abacuruzi batakambiye Abasenateri kubasabira igishushanyo cy’umujyi cyatangiye gukorwa kuva 2015

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 25/10/2018, Saa 17:16:04 Yasuwe inshuro 1385

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu gice kibarirwa mu mugi wa Muhanga baravuga ko bikigoranye kubaka amazu y’ubucuruzi bashaka kwagura ibikorwa byabo by’ubucuruzi kubera ko igishushanyo cy’uyu mugi kitaraboneka.

Ibi bikaba byaragarutsweho ubwo komisiyo y’ubukungu mu nteko ishingamategeko umutwe wa sena yasuraga aka karere mu rwego rwo kurebera hamwe uko ishyirwa mu bikorwa by’iki gishushanyo kigomba kugenga imikoreshereze y’ubutaka muri uyu mugi.

Perezida w’urugaga rw’abikorera muri aka karere, Kimonyo Juvenal avuga ko kuba iki gishushanyo kitaragaragaza uko umugi uzaba umeze naho uzaba ugarukira ndetse no kuba bimwe mu bikorwa bizaba biherereye bikomeje gutuma abashaka gukora ibikorwa bitandukanye babikora biguru ntege ndetse bigatuma bajya gukorera ahandi bagasaba ko iyi komisiyo yabakorera ubuvugizi kigakorwa vuba.

Yagize ati"Iki gishushanyo kiracyatuma bamwe mu bashoramari basanzwe bakorera muri aka karere ndetse n’abandi bifuza kuza kuhakorera berekeza ahandi kuko batazi neza ahari igice cy’ibyo bashaka kuhakorera giherereye kugirango babashe kubikora bigatuma batagera ku byo bifuza gukora, ariko nka mwe muduhagarariye mwatuvuganira iki gishushanyo kikaboneka vuba".

Iyi komisiyo y’ubukungu muri sena yemeza ko ibyo babonye bitanga ikizere ko aka karere n’utundi twakora urugendo shuri kugirango baze bigire ku byiza bamaze kugeraho , gusa bavuga ko muri iyi mijyi yunganira Kigali hagiye habaho amakosa yo kongera ubuso bw’iyi mijyi ugereranyije n’ubwagenwe na minisiteri.

Prof Bajyana Emmanuel na senateri Uwimana Consolee bagize iyi komisiyo y’ubukungu muri sena bavugako ibyo babonye muri aka karere abantu bakwiye kubifatiraho urugero bakabasha kugerageza gusigasira ibyo bagezeho bakoresha neza ubutaka kugira ngo haboneke ahaturwa n’ahahingwa kuko abaturage bariyongera ariko ubutaka ntibwiyongera.

"Gusa namwe murabonako dufite ikibazo cy’ubwiyongere bwabaturage ariko mu gukora iyi mijyi dusaba utu turere kutarema utujagari mu nkengero kuko abavuye muri iyi mijyi bajya mu nkengero zawo, abimura abatuye mu mujyi bajye batekereza ku tujagari dushobora kuza ari nk’ingaruka z’ibyakozwe aho bari batuye bityo banahabwe umwanya na bo banifatire umwanzuro”.

Senateri Uwimana Consolee uri mu bagize komisiyo y’ubukungu muri Sena basuye akarere ka Muhanga avuga ko babereyeho gukurikirana ibikorwa bitandukanye kandi bakabiha icyerekezo bityo ko n’ikibazo kijyanye n’ibishushanyo by’iyi migi bagiye gusaba ko byakorwa vuba bigatangwa ndetse bigatangira no gukoreshwa hubakwa mu buryo bugaragazwa n’ibi bishushanyo ariko byarangiye gukorwa.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent avuga ko abubaka bo hafite iki gishushanyo kiri ahangana na hegitari 800 aho bita Karama muri Shyogwe ndetse naho bita mu mudugudu w’ikitegererezo wa Munyinya aha hose bemerewe kubaka nta nkomyi.

Uyu mujyi wa Muhanga uri mu mijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali ukazaba uri ku buso bungana na hegitari 4822, ukazaba wubatse mu tugali 12 tugize imirenge ya Shyogwe,Nyamabuye na Muhanga, gusa kugeza ubu ntiharaboneka igishushanyo nyacyo nynyamara cyaratangiye gukorwa kuva mu mwaka wa 2015.

AKIMANA Jean de Dieu /rdn – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->