Muhanga: Abacuruzi basabwe ubufatanye mu guteza igihugu imbere

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 23/01/2018, Saa 07:45:10 Yasuwe inshuro 359

Mureshyankwano Marie Rose umuyobozi w’intara y’amajyepfo aributsa abikorera bo mu karere ka Muhanga ko bagomba kugira uruhare mu guteza imbere igihugu,batanga imisoro ariyo ikoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati:" Namwe mutanga imisoro igakoreshwa mu kubaka igihugu cyacu mu buzima, mu burezi ndetse n’ibikorwaremezo gusa burya ubufatanye bwanyu n’ubuyobozi ni bwo butanga ibi mwishimira."

Yongeyeho ko kuba uyu mujyi warashyizwe mu mijyi yunganira Kigali ari ibintu byiza kuko mu ntara y’Amajyefo hari iyi mijyi ibiri ari yo Muhanga na Huye abasaba ko bagomba kugira isuku aho bakorera ndetse ababwirako kuba uyu mujyi uzwiho kugira amazu ashakaje amategura aribo bireba bagomba kubikora bakabasha guhindura isura y’uyu mujyi.

Bamwe mu bacuruzi baganiriye na RWANDADAILY NEWS bakorera mu mujyi wa Muhanga bavuga ko ubucuruzi bahakorerwa bufasha imiryango yabo ndetse bakanafasha abaturage kuko banatanga akazi kuri bamwe bakagabanya ubushomeri.

Kimonyo Juvenal ukuriye urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga avuga ko uru rugaga rufite ingamba zo gukomeza kwiteza imbere no kubaka igihugu batangira imisoro ku gihe kugirango birinde ko ibihano byakoma mu nkokora bakaba bahagarika ubucuruzi bwabo.

Muri Muhanga hari imishinga aka karere gahuriyeho n’abikorera harimo isoko rya kijyambere rya sosiyete y’ishoramari rya Muhanga (Muhanga Investment Group:MIG) na Gare ya Muhanga yubatswe na RFTC.

Abacuruzi bo mu karere ka Muhanga bishimira ibyo bamaze kugeraho

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->