Muhanga: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barataka gukora nta masezerano y’akazi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 19/10/2017, Saa 09:06:49 Yasuwe inshuro 812

Bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro, ibumba n’imicanga bakorera mu karere ka Muhanga baravuga ko ari baravuga kobahangayikishijwe no guhora bakora batizeye umutekano wabo bitewe nuko nta masezerano bagira bakifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kubarengera mu kazi.

Mutsindashyaka André, umuhuzabikorwa wa Sindika y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro na za kariyeri n’inganda ziyishamikiyeho mu Rwanda,asaba abashinzwe aba bakozi ko babaha amasezerano ,akanabibutsa ko bihanirwa n’amategeko agenga umurimo.

Yagize ati

"Ubusanzwe ishoramari rigezweho nirifatanya n’inzego zitandukanye bityo buri wese akunguka kandi bikagirira abandi akamaro bityo wowe niba ushoye imari udatekereza kubo rizateza imbere ntacyo uba uzageraho niyo mpamvu mwebwe mukora ubucukuzi mutekereze cyane ku bakozi mukoresha mubahe ibyo mubagomba cyane cyane nk’amasezerano doreko abenshi mukoresha batayagira ,ikindi nuko nimubaha amasezerano bizabafasha kubagumana igihe kirekire banahabwe ibibarindira umutekano barusheho guteganyirizwa bo n’imiryango yabo namwe mutere imbere mutange akazi muzirikana ko kugeza ubu kuba nyamwigendaho ntacyo bikimaze muri uru Rwanda rwacu kuko byose ni ubufatanye".

Yongeyeho ko iyo umukozi akoze iminsi 8 mu kigo agomba gutangirwa ubwishingizi mu kigo gishinzwe kwakira imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB) ,bakibutswa ko bihanirwa n’amategeko y’igihugu cy’u Rwanda ku mukoresha udaha umukozi ibimugenewe bimufasha gukora akazi ashinzwe neza .

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->