Muhanga: Abacukura amabuye y’agaciro basabwe guha amasezerano y’akazi abo bakoresha bakanatanga ingurane ku baturiye ibirombe

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 15/05/2020, Saa 16:30:29 Yasuwe inshuro 1964

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ndetse n’abakora ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro bibukijwe ko bagomba kugendera ku mabwiriza bahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye,gazi na peteroli ko bakwiye kwitwararika ndetse bagakoreshwa abakozi bafite amasezerano y’akazi ariko bakihutira kubanza gukemura ibibazo by’abaturage bavuga ko batigeze bahabwa ingurane mbere yo gucura mu masambu yabo.

Kanyarwanda Innocent uyobora Dukunde Mining campany avuga ko muri uku kwezi kwa gatanu bagiye gukora uko bashoboye bagakemura iki kibazo cy’amazi ashobora kwangiza ibidukikije ndetse no kwitwararika bagakemura ibibazo by’ingurane kubaturiye ibi birombe bacukuramo amabuye y’agaciro nubwo bamwe mu baturage baca ibya mirenge ku butaka bafite buturiye aho bacukura baba bavuga ko ayo bifuza bagomba kuyabona.

Yagize ati:"Twihaye uku kwezi kwa gatanu kuba twakemuye ibi bibazo kandi tugiye kubikora dufate amazi kandi tunagerageze gukemura ibibazo by’abaturiye ibirombe ducukuramo nubwo usanga binangira ntibashake kurekura ubutaka bakumva ko amafaranga bashaka bagomba kuyahabwa ntakabuza".

Umuyobozi wungirije muri kompanyi ya Jasper ,Hahirwabemera Leopard avuga ko buri mucukuzi wese yeretse ibituzuye mubyo asabwa gukosora birimo no kubanza gusiba hamwe muho batagikorera hamaze gusibwa n’imvura kandi natwe twerekanye imbogamizi zuko abaturage batadufasha ngo tubahe ingurane maze bikagenda neza kandi tukagira nab’abakozi bafite amasezerano y’akazi kugirango bigende neza kandi twebwe abacukuzi dusaba leta ko iduhuza n’abaturage aho byananiranye maze tugatang ingurane.

Yagize ati" Tweretswe ibyo tugomba guhindura harimo gusiba aho tutagikoresha kuko haguye imvura isiba hamwe muho twakoreshaga nin’inshingano zacu gusa tugira imbogamizi zuko abaturage binangira kurekura amasambu yabo aturiye aho dukorera kuko baratugora cyane,iyo binaniranye twiyambaza ubuyobozi bukaduhuza,ikindi nuko tugiye gukomeza gukoresha abakozi bafite amasezerano y’akazi tukabahembera kuri banki mu rwego rwo kwirinda COVID-19".

Umukozi w’urugaga ruhuza abakozi n’abakoresha bakoramu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro (Rewu), Nkurikiyinka Fidele avuga ko abacukuzi bakwiye kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse no kubahiriza amategeko agenga ubucukuzi ikindi basabwa nuko bakwiye gukoresha abakozi bafite amasezerano kandi bagahemberwa kuri konti,bo ubwabo biyemereye ko bazabikemura mbere z’ukwezi kwa Gatandatu ikindi ntago bazi itegeko ry’umurimo kuko umukozi uguye mu kirombe kompanyi iramuhakana kuko aba adafite amasezerano, twana basabye ko babungabunga ibidukikije aho bakorera.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ,Kayiranga Innocent avuga ko kuba biyemeje gukomeza gukemura ibibazo bikarangirana nuku kwezi bizaba ari byiza kandi abatazabishobora bazahagarikirwa imirimo kuko bagomba kubanza gutanga ingurane kubafite abo bagomba kwimura no kwita ku mategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kayiranga Innocent

Yagize ati:"Nibyo koko twabasabye ko bakemura ibibazo bafite aho bakorera byaba birebana n’amasezerano y’akazi ku bakozi ndetse bagatanga ingurane ku miryango ituriye ibirombe bacukuramo bigaragara ko bashobora kubura ubuzima bwabo ndetse bakarushaho gukurikiza amabwirizwa agenga ubucukuzi bwaya mabuye birinda kwangiza ibidukikije harimo amashyamba n’imigezi ndetse no gukurikiza neza amabwiriza yo kwirinda COVID-19".

Muri iki gihe mu karere ka Muhanga harimo gukorerwa ubucukuzi bukorwa na kompanyi 11 kuri 28 zose zizwi zinafite ibyangombwa byo gucukura ndetse zimwe murizo zikaba zinacuruza aya mabuye harimo koruta,worfram nandi atandukanye abonek muri aka karere.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga