Muhanga: Ababyeyi basabwe kwirinda kubiba amacakubiri mu bana babo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 3/06/2019, Saa 18:18:44 Yasuwe inshuro 147

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya genocide(CNLG),arasaba abanyarwanda gushyigikira inzego z’ubuyobozi ndetse n’ababyeyi, bakigisha abana babo umuco mwiza w’ubunyarwanda bakabatoza guharanira gukora ikiza.

Ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga abatutsi bari bahungiye i Kabgayi mu bigo bitandukanye nyuma bakicwa n’interahamwe ndetse n’impunzi zari zikambitse kuri sitade ya Muhanga.

Yagize ati"Abatutsi bagiriwe urwango rukomeye mu bihe bitandukanye kuko ababyeyi bigishije abana babo urwangano ngo abatutsi ni babi kugera naho bigishwa kwica biturutse ku ngengabitekerezo y’urwango abantu bari barabibwemo, gusa ubu igihugu gifite icyerekezo.

Yakomeje kandi asaba ababyeyi kwigisha abana babo ubunyarwanda aho kubigisha ibibi. “Babyeyi bacu mudufashe muhe abana amateka nyayo atagoretse ndetse mwirinde kubabibamo urwango kuko nirwo rwatumye abacu bicanwa ubugome ndengakamere ariko ndabasaba gushyira imbere ubunyarwanda aho kwicisha abana bacu ibibi".

SHUMBUSHO Emmanuel yarokokeye i Kabgayi avuye i Kigali muri banyamusaraba utukura (Croix Rouge) yemeza ko bakorewe ibikorwa ndengakamere ndetse bikomoka ku nyigisho mbi zigishijwe abanyarwanda bagakurira mu rwango rwo kwanga abo badahuje.

Mu ubuhamya bwe aravuga ko genocide yakorewe abatutsi yateguwe biturutse ku nyigisho mbi z’ingengabitekerezo ya genocide zigishwaga mu mashuri, ahanini zishingiye ku kubiba urwango n’amacakubiri mu banyeshuri.
Yagize ati "Inyigisho mbi zagiye zigishwa abana bagenzi bacu tugahagurutswa mu mashuri hagati y’abandi bana ngo turi abatutsi dukurira mu rwangano rwizuye umujinya kugera naho muri jenoside yakorewe abatutsi yatijwe umurindi n’ubugome yigishijwanye".

Mu rwego rwo gukumira abo bagifite umugambi wo kuba bakongera gukora Jenoside, leta y’u Rwanda ikaba yarashizeho itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.