Muhanga: Ababyeyi basabwe kutohereza abana babo aho bakorerwa ihohoterwa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 13/12/2019, Saa 13:11:32 Yasuwe inshuro 211

Mu muhango wo gusoza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana n’abagore muri aka karere ababyeyi bibukijwe ko nabo bashobora gukururira abana babo ambi arimo no guhohoterwa.

Uwihoreye Jeanne wari uhagarariye inama y’Igihugu yabagore ku rwego rw’intara y’amajyepgo ubwo umuryango UCF (Union chretienne Feminine) naka karere ka Muhanga basozaga iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa ku bana kuko ababyeyi barinda abana babo ndetse yibutsa ko hari nabakobwa bato biteretera abagabo bakuze.

Yagize ati:"Akenshi abana bacu barinzwe n’ababyeyi ndetse n’abaturanyi babo nyacyo baba bityo ababyeyi bakwiye kujya bamenya aho basiga abana ,ikindi nuko ababyeyi bakwiye kubyutsa ibiganiro n’abana babo kuko aho ibiganiro bidakorwa niho hakunze kuba ibibazo ugasanga no kubibonera umuti byanze bityo twebwe ababyeyi dukwiye kwanga ko abana bacu bahohoterwa biturutse kuri twebwe ababyeyi".

Yongeyeho ko kandi ababyeyi bafite akazi gakomeye kuko hari abana babakobwa bajya kwishakora abagabo bakuru kugirango bagirane urukundo kandi bubatse akenshi hakavamo no kubatera inda nabo bakaba ikibazo ku miryango yabo.

Yagize ati"Abana b’abakobwa basigaye baradukanye imico yo kwiteretera abagabo bakuze banafite ingo kuko badashobora gukunda abo bari mu kigero kimwe kuko baba bavuga ko ntacyo babamarira ".

Nizeyimana Elie inzobere mu mategeko mu muryango wa UCF (union chretienne feminine ) yemeza ko abakora ihohoterwa bagomba kwitegura ibihano bikarishye birimo no gufungwa burundu kuko iki cyaha n’ibindi bigishamikiyeho nta kiza cyabyo kuko ntigisaza wajya mu kiriziya,mu rusengero nahandi ugasenga ngo bitazamenyekana ariko nibimenyekana uzabiryozwa kuko urimo kwangiza abana b’Igihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhang,Ignace Kanyangira yibukije ko guhohotera bakagugunga imyaka 25 bituma iterambere ryawe risubira inyuma ndetse hakazaho no kurera abana bahetse abandi kubera kurangara no kutita ku bana akenshi usanga banahoza ku nkeke aba baba babyaye muri ubu buryo bw’Ihohoterwa kuko iyo uhohoteye uwo mwana nuwo ahetse aba ahohotewe.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni icyaha gihanwa n’itegeko No 59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 aho riteganya ibihano bitandukanye kuri iri tegeko.


AKIMANA Jean de Dieu @ rdn -Muhanga