Muhanga: Ababyeyi barashinjwa kuba nyirabayazana w’ihonyorwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 16/10/2018, Saa 10:34:46 Yasuwe inshuro 368

Umuryango w’Abagide mu Rwanda usanga ababyeyi bakwiye kwirinda kubwira abana b’abakobwa amagambo atuma biyumva nk’abadashoboye, kugira ngo umwana w’umukobwa azakure yimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Uwamaliya Domina ni umwe mu bagide uhamya ko ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire.

Umuyobozi w’Abagide Pamela Ruzigana

Yagize ati:”Ni gute umubyeyi arera umwana w’umkobwa, yarira akamuhoza bitandukanye n’umuhungu? ngo oya wowe uri umuhungu wirira uzaba umugabo! nurira uzaba imbwa. Kuki umukobwa we utamubuza kurira kugira ngo azavemo umuntu ukomeye? Nawe yagira icyo ageza ku muryango kandi kuko natwe dushoboye.”

Mu gihe ababyeyi batarafata inzira yo guhinduka ngo bafate abana bose kimwe, abagide bakaba bavuga ko bafashe ingamba zo kongerera ubushobozi umwana w’umukobwa.

Pamela RUZIGANA avuga ko ibi bikorwa bizagabanya ubukene ku bana b’abakobwa, bityo n’imyitwarire mibi ituruka ku bukene ikarushaho gucika burundu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice avuga ko aba bakobwa bahuriye mu muryango w’abagide bakwiye gukorera ku mihigo kugira ngo ibikorwa byabo bijye byigaragaza.

Hirya no hino mu gihugu bamwe mu baturage bakunze kugaragaza ko, ihame ry’uburinganire hari baryumvise nabi aho bamwe mu bagore bahohotera abagabo babo. Aha akaba ariho abaturage bahera abasaba ko ubukanguramabaga bwakomeza ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

AKIMANA JEAN DE DIEU @RDN- Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->