Muhanga: Ababitsa mu bigo by’imari bahangayikishijwe no kuba amafaranga yabo arindishwa ibibando

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 5/11/2018, Saa 14:06:23 Yasuwe inshuro 566

Bamwe mu bikorera bakorera mu bice bitandukanye by’akarere ka Muhanga,mu ntara y’Amajyepfo, baravuga ko batewe impungenge n’amwe mu ma banki bakorana na yo mu bijyanye no kubabikira amafaranga yabo.

Aba bacuruzi baravuga ko impungenge bafite ari umutekano wayo, dore ko usanga harindishwa ibikoresho gakondo birimo ibibando bigufi.

Ikindi ngo kibateye impungenge ni uko abarinzi b’izo banki ari abasaza batabasha no kwiruka nibura kugira ngo babashe gutabaza mu gihe batewe.

Umuyobozi wa polisi sitasiyo ya Nyamabuye, IP Eric Nsabimana abibutsa ko nabo ubwabo bagomba gukorana n’ibigo babona bifite uburinzi bufite ireme ku buryo naho abajura bashaka kuyiba bahangana nabo mu gihe inzego z’umutekano zaba zitarahagera ngo ziteshe cyangwa zifate aba bajura.

Yagize ati"Akenshi mu bonako polisi n’ingabo tuba tunyuranamo tureba uko byifashe hano mu mujyi ariko impamvu ni uko natwe tuba tuzi ko hari ibitagenda neza tugomba gucungira hafi, ariko tuziko ibi bigo mubitsamo imari zanyu birinzwe neza twajya dukora ibindi biteza imbere abaturage ,bityo mukorane n’ibigo bifatika kandi byifashije mu kubarindira ibyo mujyanayo buri munsi".

Umwe mu bakorana n’ibigo by’Imari witwa Mugabe Protogène avuga ko kuba ajyanayo amafaranga ye ari uko n’iyo bakiba banki cyangwa ikigo cy’imari, ngo ashobora kwishyurwa, bitandukanye no kwibirwa iwe mu rugo.

Yagize ati"Ibi bigo bitubikira amafaranga bigomba kwita ku mitungo yacu bibika ariko n’ubwo tuyajyanayo ntabwo tubiyobewe ko hari ikibazo nubwo kitangana n’icyo kuyabika iwacu mu ngo kuko hariya yibwe bayatwishyura ariko mu rugo ntunamenya aho barengeye mu gihe bayatwaye gusa ntawe byashimisha kumva ko aho abitsa hibwe".

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ,Innocent Kayiranga avuga ko uwariwe wese agomba kujya abitsa amafaranga ye aho abona hari umutekano kuko bitanga umudendezo. Ati: “Mwebwe abacuruzi mujye muhitamo ahantu mubona hujuje byose mu gucunga umutekano w’umutungo wanyu.”

Umwe mu bakozi b’ikigo cy’imari wabashije kuganira na rwandadailynews.com yadutangarije ko impamvu usanga bagenda biguru ntege mu gushaka uburinzi bw’ibi bigo usanga inyungu byinjiza zidashobora kwishyura abarinzi bakoresheje imbunda, ariko nabo babonako uyu mutekano ukenewe kunozwa.

Umuyobozi w’abikorera muri aka karere,Kimonyo Juvenal avugako bagiye kuganiriza aba bayobozi b’ibi bigo by’imari n’amabanki kugirango barushesho kurinda no kubungabunga umutekano w’amafaranga abitswamo n’ababagana kugira ngo hatazagira abahagarika imikoranire yabo na bene ibi bigo bitita ku mutekano w’ibibitswa muri ibi bigo.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara iyibwa ry’amabanki ndetse n’abakozi bakahasiga ubuzima dore ko muri uyu mwaka mu karere ka Ruhango ahitwa ku Buhanda hagaragaye iyibwa rya banki rinahitana umukozi wayo, sinaho gusa kuko no mu bindi bigo bitandukanye byagiye bigaragaramo ubujura.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->