Muhanga: Aho bacukuraga amabuye y’agaciro nta gikurikirana hafite bamwe bicukurira uko bishakiye

Yanditswe na Kuwa 18/08/2020, Saa 16:38:41 Yasuwe inshuro 79

Mu myaka ibiri ishize mu murenge wa Nyamabuye ho mu kagali ka Gifumba abayobozi mu karere ka Muhanga bahaterewe amabuye biturutse kukuba bari baciye amazi bagamije kuyakoresha bayungurura amabuye y’agaciro.

Abatuye muri iki gice kigizwe n’umusozi uzwi nka Mushubati bavuga ko batewe impungenge n’abahacukura kuko badakurikiza amabwiriza yo gucukura aya mabuye banavuga ko ari menshi cyane bakananduza umugezi.

Munyankindi Dismas afire imyaka 48 arahaturiye avuga ko kuva yabona uyu musozi mu nyaka ya vuba ariho utangiye kugaragaza ibimenyetso byuko ugenda ushiraho ishyamba ndetse kandi ubuyobozi burebera kuko amabuye acukurwa ku manywa y’ihangu bakananduza umugezi.

Yagize ati"Urabona uko ngana gutya aha hantu hagiye hacukurwa ariko muri iyi myaka tuvuyemo hagiye hangirika ku buryo bugaragarira ijisho kuko who batangiye gucukura ishyamba riratemwa kandi ibi byose bigaragara ko hari ababyihishe inyuma bari mu buyobozi kuko hahora abantu ubona ko ari nabo bayagura twese tureba".

Kankindi Savronie afite imyaka 49 atuye hafi aha bacukura avuga ko abona abakire bazamuka akagirango ni abayobozi ariko ikigaragara nuko nta muntu numwe banatinya kuko n’ubuyobozi bwigeze kuzamuka babutangirira hasi ku ishyamba babatera amabuye barataha sindongera kubona baza kureba aba bacukura ni abantu ubona ko bigometse ku buyobozi.

Umwe mu basanzwe bafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro muri kano karere ka Muhanga utashatse ko dukoresha amazina ye bwite avuga ko bamwe muri bagenzi be basabye guhabwa aha hacukura mu buryo butemewe barahimwa ariko kugeza ubu ntawuramenya impamvu bahimwe.

Yagize ati "Hariya hantu barahasabye ngo bahakorere barahabima ndetse nta nundi wahahawe ngo nibura ahakorere atangiza ibidukikije kuko ni ibintu bigarahara niyo uri mu mujyi wa Muhanga ubonako haciwe inkangu nabo bacukuzi badakurikiza amabwiriza ajyanye nabwo".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent avuga ko koko bizwi neza ko umusozi wa Mushubati ubitse ubukungu ariko bandikiye ikigo gishinzwe umutungo kamere gazi na peterori (Rwanda Mining Board, RMB) bayisaba ko aha hacukurwa hahabwa abashoramari ariko bagitegereje kugirango bihabwe umurongo kugirango hatangwe bahacukure mu buryo bwemewe n’amategeko bityo ndetse mu minsi ishize twafashe abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buciye icyuho kandi hari n’abandi bahagurukiwe barimo abagura aya mabuye ahacukurwa kugirango bazashyikirizwe ubugenzacyaha (RIB) bityo baryozwe ibyaha bakora kandi ubu twashyizeyo irondo rikora Ku manywa.

Yagize ati" Uriya musozi koko ubitse amabuye bigatuma abacukura mu buryo butemewe bacukura bakangiza ibidukikije ariko twandikiye ikigo gishinzwe umutungo kamere gazi na peteroli tubasaba ko hatangwa hagakorerwa n’umushoramari uzwi ndetse hanacukurwe mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ntibirakorwa ariko ntago dusinziriye kuko hari abo twafashe bacukura tubashikiriza inzego zibishinzwe ndetse hari n’urundi rutonde rubitse n’ubugenzacyaha (RIB) kubashora abandi muri ubu bucukuzi bukorerwa kuri uriya musozi kuko ukora ku mirenge 3 harimo Nyamabuye , Muhanga na Nyarusange kugirango ababifatiwemo babiryozwe ikindi nuko twashyizeyo irondo ry’amanywa kugirango rikumire aba bacukura bangiza ibidukikije.

Twabashije no guhamagara kigo gifite mu nshingano ubucukuzi bwa gazi na peteroli (Rwanda Mining Board ) dushaka kubaza ibijyanye n’impamvu aha havugawa hadatangwa ntibitaba telefoni tukazakomeza kubaza ago bigeze kugirango harindwe ubuzima ndetse barindwa ibidukikije biri kuri uyu musozi ukomeje gucukurwa ukaba ugiye kuba ubutayu.

Mu karere ka Muhanga hari kompanyi 12 zemerewe gucukura muri ibi bihe bya COVID-19 zikubahiriza amabwiriza yo kwirinda ndetse zikanarinda abakozi babo ari nako ubucukuzi bwabo butangiza ibidukikije kuko abacukuzi nubwo bacukura bab bagomba kongera gutera ibiti who bakorera bakarinda isuri no kwangiza imigezi naho aha ku musozi wa Mushubati bigaragara ko abacukura ntacyo bubahiriza kuko bacukura uko bashatse kandi ubucukuzi bufite amabwiriza agomba gukurikizwa kuko nuyishe yamburwa ikirombe akoreramo.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn - Muhanga