Mufti w’u Rwanda yasabye abayisilamu kubana neza n’abo badahuje imyemerere birinda ubuhezanguni

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/02/2019, Saa 19:36:04 Yasuwe inshuro 262

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yasuye abayisilamu bo mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye abasaba kunga ubumwe hagati yabo, bakabana neza n’abandi banyamadini kuko bose ari abavandimwe kandi bakarwanya ubuhezanguni.

Yavuze ko idini ya Islam ari idini y’amahoro, bityo ko abayisilamu bakwiye kwirinda bimwe mu bikorwa bijya bibagaragaraho bikabangiriza isura.

Yagize ati:" Yaba umuyislamu usanzwe, yaba umuyobozi gushyira hamwe ni ikintu kitureba. Ni ngombwa ko byumvikana ko dukeneye ubumwe no gufatanya bikaba bigomba kuturanga, bikaba umuco wacu."

Mufti w’Idini ya Islam mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yavuze ko iyo abayobozi bakora ibikorwa byiza, bikwiye no kuranga abayisilamu birinda icyabarangaza aho yabibukije ibyavuzwe n’Intumwa y’Imana, Muhammad ko abantu bagomba kubana neza n’abandi.

Yagize ati:" Mwirinde icyabarangaza kikabatesha icyerekezo n’umurongo w’’iterambere mwashakaga kugeraho. Intumwa y’Imana Muhammad iratugira inama yo kwigengesera mudaheza inguni. Bavandimwe turi Abaysilamu ariko hari abandi bavandimwe bafite amadini yabo basengeramo. Ni ngombwa ko tubana neza nabo. Ntimukage mushaka kujorana no gusuzugurana mushingiye ku kwemera."

Mufti w’Idini ya Islam mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yatangaje ko hari abiyitirira Idini yabo, bagamije gukora ibibi bikaba bibasiga isura mbi, asaba abayisilamu cyane cyane urubyiruko kubyirinda.

Ati:" Bavandimwe dufatanye. Mujya mwumva ibikorwa bibi muri Sylia bikarangira bitwitiriwe. Biriya bitekerezo by’ubuhezanguni n’ubutagondwa, muvandimwe muyislamu ba uwambere ubikumire. Mboneyeho gusaba urubyiruko, kudufasha kurandura iyi myumvire y’ubuhezanguni n’ubutagondwa."

Bamwe mu rubyiruko baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com bavuze ko kuba hari bamwe bajya mu bikorwa bibi, biterwa no kuba bamwe badafite ubumenyi buhagije mu mahame y’idini.

Kuri ki kibazo Mufti w’u Rwanda yavuze ko basanzwe babigisha ariko, bigiye kongerwamo imbaraga.

Intara y’Amajyepfo ifite uturere 8, hakaba harimo imisigiti 83 kandi kandi utu turere twose tukaba dufite abayobozi b’idini. Bimwe mu bikorwa bari gukora harimo isoko ry’ubucuruzi bari kubaka mu karere ka Nyanza. Ibibazo abayisilamu bo mu Majyepfo bafite, harimo abakeneye ubufasha, ndetse bakaba banifuza ibigo byigisha inyuma.

Umuryango w’Idini ya Islam mu Rwanda umaze igihe, kuko washinzwe mu mwaka wa 1967.

Sheikh Hammdan umuyobozi wa Islam mu Karere ka Huye



Umuyobozi wa Islam mu Majyepfo







Rukundo Emmanuel RDN/Huye