Mu Rwanda ubushakashatsi mu buhinzi buracyagaragaza intege nke

Yanditswe na Kuwa 10/08/2017, Saa 08:32:21 Yasuwe inshuro 547

Si gake abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu bagiye batanga inama zigamije gufasha abahinzi gukora ubushakashatsi mu buhinzi bukorwa n’umubare munini w’abanyarwanda hagamijwe gufasha gukemura ibibazo biboneka mu buhinzi kandi ngo bugere ku buhinzi bw’umwuga ufasha ubukora.

Icyakoze kugeza ubu hamwe na hamwe usanga umubare munini w’abaturage bagikora ubuhinzi gakondo, ahandi abagerageje guhinda ku buso buhuje bakongera umusaruro ariko hakiri imvune nyinshi ukurikije ibyo bashora mu buhinzi.

Ikirushijeho gutera impungenge n’uko yaba izi mvune umuhinzi ahura na zo ndetse n’ibibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe hiyongeraho uburwayi buboneka mu buhinzi bakora, bigatuma umuhinzi ahora mu gihombo.

Ibi bibazo bimwe ugasanga hari ibishobora kubonerwa igisubizo, ariko ku rundi ruhande hakaba n’ikibazo cy’ubushakashatsi bukiri hasi cyangwa budafite amakuru ku bihingwa bimwe na bimwe.

Urugero nko ku buhinzi bw’imizabibu bivugwa ko budashobora gukorwa mu Rwanda ariko hakaba hari Rwiyemezamirimo akaba n’umuhinzi ntangarugero Ntampaka Theogene wakoze umushinga w’ubuhinzi bw’imizabibu ku buso bugari.

Ubwo twasuraga ubuhinzi bwa Ntampaka Theogene akatwereka umushinga w’ubuhinzi bwe yagize ati:”Ubu buhinzi bw’imizabibu nabutangiye benshi bambwira ko budashoboka. Ngerageza gushaka abahanga mu by’ubuhinzi ariko nabo ntibasobanukirwaga ko ubu buhinzi bw’imizabibu bushoboka mu Rwanda, kuko buzwi mu bihugu by’i Burayi. "

Yongeraho ati:"Kugeza ubu imizabibu irera hano mu karere ka Huye ndetse nta burwayi cyagwa ikindi kibazo iragaragaza. Ibi bisobanuye ko imizabibu ishobora kwera mu gihugu cyacu. Kongera abakora ubuhinzi bw’imisabibu byo biragoye kuko nta makuru baba bafite kuri ubu buhinzi, kandi nta n’ubushakashatsi bwakozwe ku mizibibu niba yakwera mu gihugu cyacu.”

Dr Patrick Karanga umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB yatangaje ko nta bushakashatsi burakorwa ku buhinzi bw’imizabibu.

Ati"Ahubwo twibanda gukora ubushakashatsi bufasha abaturage gukora ubuhinzi bubakura mu bukene. Icyakoze niba hari ibindi bihingwa byafasha abahinzi kwiteza imbere ibyo twabishyigikira."

Urwego rw’ubushakashatsi mu buhinzi ruracyateye impungenge kugera ku ntego zarwo zo gufasha abahinzi mu gihe batangaza ko ubushakashatsi bufite amikoro make kuko kugeza ubu buhabwa ingengo y’imari ingana 0.69% by’ingengo y’imari y’igihugu.

Uru rwego rukaba rugaragaza ubushobozi buke mu gihe abahinzi bagaragaza indwara za kirabiranya, kabore, uburwayi bw’imyumbatsi, nkongwa n’izindi ndwara zugarije ubuhinzi mu gihugu.

Yashyizwe ku rubuga n’Ubwanditsi 


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Ntawumenya Jean de Dieu   |   ku wa 13/01/2018, Saa 19:51

    Dukeneye kumenya neza uko imizabibu ihagaze kurwego mpuzamahanga. Twabona gute ingemwe

Tanga igitekerezo

-->