Mu mwaka wa 2020 abaturage bose bazaba bafite ubuzima bwiza ku bufatanye na RHSS

Yanditswe na Kuwa 15/05/2019, Saa 17:12:05 Yasuwe inshuro 215

RHSS (Rwanda Health Systems Strengthening ) ni umushinga wa USAID ugamije gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kongerera ubushobozi minisiteri y’ubuzima n’imibereho myiza ku baturage watangiye mu (2014 -2019).

Mu ntego yawo yo kuzamura ibikorwa by’imibereho myiza mu baturage bose ku rwego rw’igihugu ndetse no hanze yacyo no kongera impinduka muri minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda ikaba yishimira ibyagezwe muri uyu mushinga mu myaka itanu ishize.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 15 Gicurasi 2019 I Kigali bishimira ibyagezweho mu myaka itanu bamaze mu mushinga wo kuzamura ubushobozi muri minisiteri y’ubuzima.
Bakora Umushinga icyo wari ugamije wari uguteza imbere serivise z’ubuzima muri rusange bagendeye ku igenamigambi ya minisiteri y’ubuzima.
Bimwe mu bintu byabashije kugerwaho mu mushinga wa RHSS ifatanyije na MoH minisiteri yubuzima ibinyujije mu mavuriro n’inzego z’ibanze, bafashije amavuriro cyane n’amakipe arimo abari mu bitaro n’amavuriro mu bigo nderabuzima ndetse nabari mubitaro by’Akarere.

Dr Diane Gashumba yavuze ko ku rwego rwa minisiteri ahagariye uyu mushinga wabafashishe gukora igenamigambi y’ibintu byateganyijwe bakajya basuzuma umunsi kumunsi ko byagezweho, ikindi bakoze ni isuzuma rikorerwa amavuriro hagendewe ku mibare fatizo minisiteri y’ubuzima iba yihaye kuri
ubu buri vuriro rikaba rifite ibyo risabwa.

Yakomeje avuga ko uyu mushinga wabafashije cyane. Ati” uretse kuba uyu mushinga warafashije mu guha ubumenyi abavura banasuzuma wanabafashije muri mituweri ubwisungane mu kwivuza wadufashije kubona ubushobozi kugira ngo turebe uburyo ubwisungane mu kwivuza bwacu bwarushaho kugenda neza."

Ikindi bafashije mu buzima nuko badufashije kureba inyigo yo gushiraho ikigega cyizajya gifasha abakozi bo kwa muganga , ikigega cy’ubwisungane gishobora kuguriza abakozi bo kwamuganga bakarushaho kugira imibereho myiza kuri ubu hakaba hamaze kugeramo arenga milliyali imwe y’u Rwanda.

Nubwo serivise z’ubuvuzi mu Rwanda zagezweho haracyari imbogamizi ko hirya no hino hakunze kugaragara abaturage binubira serivise bahabwa ku mavuriro kuko abaganga bakira abarwayi kwa mugaganga bakiri bake ugasanga abantu bajya kwivuza bakirirwayo kubera ubuke bwababakira.

Minisitiri w’ubuzima yavuze ko biterwa nuko umubare w’abakirwa kwa muganga ari munini kandi ko biri mu nshingano zabo mu kongera abakozi mu mavuriro bitiriwe binyura mumushinga.
Yagize ati” Tugerageza kongera abakozi mu mavuriro kugira ngo serivise zitangirwa kwa muganga zikomeze kuba nziza kuko biri mu nshingano zacu nka minisiteri ndetse ikaba ninshingano y’abakozi bo kwa muganga, Icyo umushinga udufasha ni ukutwongerera ubushobozi” .

Uyu mushinga wa RHSS wo kuzamura ubushobozi muri minisiteri y’ubuzima washizwe mbikorwa ku bufatanye bwa Banki y’Isi.

Isabella IRADUKUNDA Elisabeth@