Mu mashyamba harimo amahirwe menshi kuko uyashoyemo yunguka byihuse- MINILAF

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 7/05/2018, Saa 17:41:17 Yasuwe inshuro 590

Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba irakangurira abanyarwanda gushora imari yabo mu mashyamba kuko byatuma bagera ku nyungu byihuse.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amashyamba n’amazi bwana Dismas Bakundukize avuga ko mu mashyamba yunguka cyane kandi leta ikaba yaranashyize imbere ingamba zafasha abayashoramo imari.

Ati: "Mu mashyamba harimo amahirwe menshi yo gushora imari kuko arunguka.Ni business ifite amahirwe menshi yo kuzaramba kuko leta yarabihagurukiye yashyizeho ingamba izafasha abo bashoramari kuba baba bafite imikorere irambye. "

Daniel Habimana umwe mubayobozi b’uruganda rwa New Forests Company rukorera mu karere ka Nyanza, rukora ibikomoka ku mashyamba harimo amapoto y’amashanyarazi ,, avuga ko amashyamba akwiriye kuba ubucuruzi kurusha gutera igiti kugira ngo kizavemo urukwi rwonyine.

Ati :"Dutanga ingemwe abaturage bagatera tukaba dufite n’umukozi ubishinzwe tukabigisha uko bategura umurima. "

Akomeza avuga ko kandi kamwe mu kamaro ko gushora mu mashyamba harimo y’uko binatanga imirimo kuri benshi urugero rw’uruganda akorera rufite abakozi basaga 230 hatarimo abakozi bashobora gukora nyakabyizi.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo muri 2020 y’uko ubuso bw’ubutaka buteyeho amashyamba bugomba kwiyongeraho kugera kuri 30%.


      

Tanga igitekerezo

-->