Mu cyaro: Abagabo nti baraha agaciro imirimo idahemberwa ikorwa n’abagore

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/07/2019, Saa 11:25:29 Yasuwe inshuro 162

Hirya no hino mu gihugu, bamwe mu bagabo bavuga ko batari bagera ku rwego rwo guha agaciro imirimo abagore bakora idahemberwa.

Ese abagabo babivugaho iki?

Bamwe mu bagabo bavuga ko bagifite imyumvire ya cyera, yo kumva ko umugore ari uwo kwirirwa mu rugo akora imirimo yo mu rugo yose nko gutashya, kuvoma, gukarabya abana, guteka, n’iyindi….

Mulisa Aimable atuye mu Karere ka Ruhango yagize ati:”Njyewe rwose si ndiyumvisha uburyo nakoza amasahane, nkakarabya abana, nkatashya inkwi, ibyo rwose ni iby’abagore. N’umugabo wabikora yahinduka iciro ry’imigani bakavuga ko umugore yamuroze.”

Abagore ngo iyo mirimo bakora idahemberwa, irabavuna kandi ikabadindiza mu iterambere.

Mukansanga Aurelie

Umugore witwa Mukansanga Aurelie nawe atuye mu karere ka Ruhango, twahuye nawe yikoreye ibyatsi byinshi bidutera kumuganiriza, avuga ko kuba abagabo bataraha agaciro imirimo abagore bakora buri munsi idahemberwa, bivunisha umugore bikanadindiza umugore mu iterambere.

Yagize ati:” Wa munyamakuru we se, nareka gushaka ubu bwatsi bw’amatungo bugashakwa nande? Ubu mvuye kwahira ubu bwatsi, maze kugeza n’umwana mu ishuli ry’inshuke, ubu ningera no mu rugo ndahita njya kuvoma mu mubande, ndavayo nteke kugirango umwana adasanga nta funguro nateguye.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kuba umugabo we atabiha agaciro ngo abe yamushakira ishyiga rya gazi rimuruhura gutashya inkwi, ngo amuzanire amazi mu rugo, ngo byose birushaho kumuvuna kandi bikabadindiza mu iterambere, mugihe we ngo abona mu bushobozi bucye bwabo baramutse bisunze amatsinda yo kugurizanya cyangwa Banki, ikibazo cyakemuka, asaba ko abafatanyabikorwa bafasha umugore wo mu cyaro bakazirikana imvune bahura nazo buri munsi bakora imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro nti nahemberwe.

Ese abayobozi bo mu nzego zibanze ikibazo barakizi? Bagikoraho iki?

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine yavuze ko ikibazo bakizi kandi bagerageza gukuraho ibibangamira umugore mu iterambere.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukangenzi Alphonsine

Yagize ati:”dufatanyije n’abafatanyabikorwa, no mu igenamigambi ry’akarere dukora tugerageza kubafahsa kuva mu bwigunge. Nk’ubu hari abagore 1000 twahaye amashyiga ya rondereza, abandi tubaha ibigega bifata amazi kandi dufite gahunda yo gukomeza kubashishikariza kwibumbira azabafasha kwivana muri iyo mirimo bakora idahemberwa.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko, bazakomeza no gukora ubukangurambaga bigisha abagabo gufatanya n’umugoreimirimo y’urugo, no kubafasha kwigobotora iyo mirimo idahemberwa.

Ubushakashatsi bwakozwe na Action Aid Rwanda mu 2015, bwagaragaje ko abagore 91% bo mu Rwanda bakora imirimo idahabwa agaciro nk’akazi ka buri munsi. 41% by’igihe cya buri munsi cy’abagore ngo bakimarira mu mirimo irimo gutora inkwi no kuvoma amazi.

Rukundo Emmanuel@rwandadailynews.com